Imbwa z’i Kigali zisaga 6000 zigiye gukingirwa  
Imibereho

Imbwa z’i Kigali zisaga 6000 zigiye gukingirwa  

KAMALIZA AGNES

March 13, 2026

Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Urugaga rw’Abaganga b’Amatungo (RCVD) n’Umuryango WAG, wita ku mbwa zatawe , bagiye gukingira imbwa ziri hagati ya 5000-6000 zo mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe kurandura ibisazi byazo. 

Uyu mushinga wo gukingira izo mbwa watangiye kuri uyu wa 13 Werurwe 2026, aho hagiye gukingirwa izo  mu Mirenge ya  Masaka, Kanombe na Rusororo mu Mujyi wa Kigali.

Byitezwe ko iyo gahunda izagera ku baturage 212.921 bo muri iyo Mirenge  bazakingiza imbwa zigera ku 6 000.

U Rwanda rufite intego yo kurandura indwara y’ibisazi by’imbwa yica ku kigero cya 99% uyirwaye, binyuze mu gutegura ibikorwa byagutse byo gukingira imbwa mu mijyi no mu byaro, mu hari intego yo kurandura iyo ndwara bitarenze mu 2030.

Ku bufatanye bw’izo nzego  biyemeje  gushyira imbaraga mu kurandura indwara ziva ku nyamaswa zishobora kwanduza abantu, aho Leta iri gukora ibishoboka byose kugira ngo inkingo z’ibisazi by’imbwa ziboneke haba ku bantu no ku nyamanswa, hashyigikirwe ibikorwa byo gukingira imbwa ku rwego rw’Uturere kandi hubakwe ubushobozi bwa za  Laboratwari bwo gusuzuma iyi ndwara.

Nubwo hafashwe izo ngamba zose, RBC igaragaza ko kugeza ubu uburyo bworoshye bwo guhangana n’ibisazi by’imbwa ari ukuzikingiza, kuko 70% by’imbwa zikingiye zigira ubudahangarwa bukumira ikwirakwira ry’iyo ndwara hagati yazo n’abantu.

Mu Rwanda, indwara y’ibisazi by’imbwa ni imwe mu zitaritaweho uko bikwiye(Neglected Tropical Diseases – NTDs), ndetse ubushakashatsi bwa RBC bwagaragaje ko  abantu 5 bishwe n’iyo ndwara mu Rwanda mu 2025. 

Icyo kigo kandi kigaragaza ko abarenga 3000 barumwe n’imbwa mu 2025 mu Rwanda, mu gihe ku rwego rw’Isi abagera ku 70 000 bapfa buri mwaka bazize ibisazi by’imbwa.

Indwara y’ibisazi by’imbwa iterwa na virusi  iva ku nyamanswa igakwirakwira ikagera ku bantu, aho abana bari munsi y’imyaka 15 bihariye 40% by’abo yibasira cyane ku Isi, ndetse 99% by’abayandura bayiterwa no kurumwa n’imbwa.

RBC iragira abantu inama yo gukingiza imbwa zabo buri mwaka kuko ari buryo bworoshye bwo guhangana n’ibisazi by’imbwa.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA