IMF irateganya guha u Rwanda inguzanyo ya miliyari 365 Frw
Ubukungu

IMF irateganya guha u Rwanda inguzanyo ya miliyari 365 Frw

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

April 2, 2026

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) kirateganya guha u Rwanda inguzanyo y’imyaka itatu n’amezi abiri (amezi 38) mu Kigega cyo kongera inguzanyo ku bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere (ECF), ingana na miliyoni 250 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 365 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Mata 2026, ni bwo abakozi ba Guverinoma y’u Rwanda n’abahagarariye IMF bageze ku gusinya amasezerano y’ibanze y’iyo nguzanyo, akaba akomereza mu buyobozi bwa IMF no mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya IMF aho biteganyijwe ko bazayemeza muri Kamena 2026.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), ihamya ko iyo nguzanyo yitezweho gushyigikira imbaraga u Rwanda rushyira mu gukomeza gukora amavugurura y’ubukungu, ukwigengesera mu gucunga umutungo, kongera kubaka imbago z’urwego rw’imari zikomeye ndetse no guhangana n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Iyo nguzanyo byitezwe ko izakoreshwa yibanda ku nkingi eshatu z’ingenzi ari zo kongerera imbaraga Politiki z’ubukungu zijyanye n’ibikenewe, imicungire y’imari no kugabanya ibyago by’inguzanyo mu kurushaho gusigasira iterambere, no kwimakaza iterambere rishingiye ku bikorera kandi rirebererwa n’ibigo bya Leta bikorera mu mucyo.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yussuf yavuze ko u Rwanda rwishimiye intambwe imaze guterwa mu rugendo rwo kwemeza iyi nguzanyo.

Ati: “Twishimiye intambwe imaze guterwa muri iyi gahunda y’inguzanyo y’igihe giciriritse, izafasha guhangana n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse inafashe ingengo y’imari mu gushyigikira iterambere ry’u Rwanda, gukomeza ishoramari no gufasha mu mavugurura.”

Iyi nkunga itanzwe mu gihe ubukungu bwu Rwanda bukomeje kugaragara neza, aho mu mwaka ushize wa 2025 bwazamutse ku kigero cya 9,4% kirenze icyari cyitezwe.

Ibiciro ku masoko byazamutse ku kigero cya 9,2% muri Gashyantare 2026, icyo gipimo kikaba kiri hejuru y’icyo Banku Nkuru y’u Rwanda (BNR) yari yiteze.

Imiterere y’ubukungu bw’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga yakomeje guhagarara neza bitewe n’ibyoherejwe mu mahanga nk’ikawa n’amabuye y’agaciro.

Ibitumizwa mu mahanga byakomeje kuba hejuru, by’umwihariko ibikoresho n’ibicuruzwa byifashishwa n’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu.

Ivunjisha ku mafaranga mpuzamahanga riracyari ku kigero gitekanye, aho ububiko bw’amafaranga y’amahanga rishobora gufasha ibyoherezwa mu gihugu kudatumbagira mu gihe cy’amezi ane.

Ivugurura riheruka gukorwa mu misoro na ryo ryafashije mu kurushaho kwinjiza amadovize y’imbere mu gihugu.

Umuyobozi w’intumwa za IMF Albert Touna Mama, yahamije ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwihagararaho muri ibi bihe by’impinduka zikomeye mu bukungu ku Isi.

Ati: “Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwihagararaho aho bwateye imbere bikomeye mu 2025, ariko kandi intambara zikomeza kwiyongera mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse n’ibikorwa bikeneye kongererwa inkunga bishobora kongera izamuka ry’ubukungu, bigatera ihungabana ryo guhagarara k’ubukungu.”

Mu gihe ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kugirwaho ingaruka n’Uburasirazuba bwo Hagati, ubukungu butegerejweho kuzamuka ku kigero cya 6,8% mu mwaka wa 2026.

IMF ivuga ko izamuka ry’ibiciro rikomeje kubera ibiciro byiyongereye ku mavuta n’ifumbire kubera inzara, icyuho hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga kikaba kigihari ndetse n’ibikorwa by’ubukungu bikomeza kwiyongera mu ishoramari.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA