Imfu z’ababyeyi babyara zagabanutseho 61/100,000 – Dr. Nsengiyumva
Ubuzima

Imfu z’ababyeyi babyara zagabanutseho 61/100,000 – Dr. Nsengiyumva

NYIRANEZA JUDITH

March 26, 2026

Imfu z’ababyeyi bapfaga mu gihe cyo kubyara zagabanutseho 61/ 100,000, bitewe n’imbaraga Guverinoma y’u Rwanda yashyize mu kwita ku buzima kuva mu 2017. Icyo gihe, umubare w’ababyeyi bapfaga babyara wari kuri 210/ 100,000 none ubu ugeze ku 149/100,000 muri 2025.

Byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, kuri uyu wa Kane ubwo yagiranaga ikiganiro n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, abagaragariza uko urwego rw’ubuzima ruhagaze.

Ikiganiro kibanze ku bikorwa bya Guverinoma ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Umuturage ku isonga: gukomeza kubaka Umunyarwanda ufite ubuzima buzira umuze, utekanye kandi wiha agaciro’.

Yagize ati: “U Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu bijyanye n’ubuzima bw’ababyeyi n’abana, kuva 2017-2025, umubare w’ababyeyi bapfa babyara wavuye kuri 210/100,000 ugera ku 149/100,000. Imfu z’abana batarengeje imyaka 5 zo zavuye kuri 50/1,000 bavutse ari bazima zigera kuri 36/1,000.”

Yakomeje agaragaza ko u Rwanda turi ku gipimo cyiza hagereranyijwe no muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Ati: “Byerekana ko turi hejuru y’impuzandengo y’Akarere ka Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, aho umubare w’ababyeyi bapfa babyara ungana na 448/100,000 naho imfu z’abana bari munsi y’imyaka 5 zikaba ari 68/1000 bavutse ari bazima.

Mu rwego rwo gukomeza kugabanya imfu ku babyeyi n’abana bato, Guverinoma ikomeje gushyira imbaraga mu ngamba zo guteza imbere serivisi zo kwita ku bagore batwite no ku bana bakivuka. Ati: “Zimwe muri izi ngamba ni ugutanga inyunganiramirire n’imyungugu zikomatanyije ku bagore batwite, kuvura ababyeyi bafite ikibazo cyo kubura amaraso, kuvura no gukumira indwara z’abana bato.

By’umwihariko Guverinoma ikomeje gushyira mu bikorwa gahunda zihariye zigamije gukemura ikibazo kihariye cy’igwingira ry’abana bato. Izi kandi zigendana n’izo kwita ku babyeyi batwite kugeza babyaye ndetse na nyuma yaho mu gihe cyo konsa kugeza umwana agejeje imyaka 2.

Yagize ati: “Igipimo cy’igwingira ry’abana bato cyavuye kuri 33% mu 2020 kigera kuri 27% mu 2025. Guverinoma izakomeza kurwanya igwingira mu buryo budasanzwe hibandwa cyane cyane mu Turere aho igwingira rikiri ku bipimo byo hejuru. Mu gukemura iki kibazo, kandi hari na gahunda y’iminsi 1,000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana yita ku buzima bw’umubyeri agisama no ku mwana kugeza agejeje imyaka 2.”

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA