Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda rwatangaje ko rugiye kuvugurura uburyo abana baburanishwa mu nkiko, kuko byagaragaye ko hari aho uburenganzira bwabo butubahirizwa, harimo no kuba bamwe bafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ibi byatangajwe mu biganiro nyunguranabitekerezo byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ugushyingo 2024, byitabiriwe n’abahagarariye inzego zitandukanye z’ubutabera harimo abavoka, abashinjacyaha, abagenzacyaha ndetse n’abahagarariye Ishimi ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) mu Rwanda.
Ibyo biganiro byagarutse ku mbanzirizamushinga y’amabwiriza mashya yashyizweho na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Mukantaganzwa Donatilla, agamije kunoza uburyo abana bahabwa ubutabera bujyanye n’igihe kandi bushingiye ku burenganzira bw’umwana.
Mukamana Monique, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), ushinzwe uburenganzira bw’abana, yavuze ko nubwo amategeko arengera umwana yashyizweho, hari aho adashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.
Yavuze ko hari abana bafungwa mu gihe bakurikiranyweho ibyaha byoroheje nyamara itegeko riteganya ko umwana afungwa gusa ari uko icyaha yakoze gihanishwa ibihano birengeje imyaka itanu y’igifungo.
Yagize ati: “Hari abana tubona bafunzwe kandi ibyaha bakekwaho bidakwiriye gufungwa. Niba umwana yibye telefoni cyangwa mudasobwa, mbere na mbere hagomba kurebwa niba icyo cyaha gihanishwa imyaka irenga itanu. Iyo bitabaye uko, agomba kuburana ari hanze.”
Mukamana yanavuze ko hari abana bafungirwa by’agateganyo bakarenza iminsi 15 iteganywa n’amategeko, ndetse ko hari n’ababazwa n’abagenzacyaha batari kumwe n’umuntu mukuru ubaherekeje, bigatuma bavuga ibintu batumva neza cyangwa badazi ingaruka zabyo.
Amabwiriza mashya azafasha gukemura ibibazo bihari
Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Harrison Mutabazi, yavuze ko iyi mbanzirizamushinga y’amabwiriza ikubiyemo ibitekerezo by’inzego zose zirebwa n’ubutabera bw’umwana, bityo igomba kwemezwa n’Inama Nkuru y’Ubucamanza mbere yo gutangira gukurikizwa.
Yagize ati: “Amabwiriza ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga afite intego yo gushyira hamwe inzego z’ubutabera bw’abana, kugira ngo habeho ubufatanye mu kurengera umwana haba mu bugenzacyaha, ubushinjacyaha no mu nkiko.”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Wungirije, Hitiyaremye Alphonse, yavuze ko aya mabwiriza ari ay’ingenzi kuko yubahiriza ihame ryo kugorora umwana aho kumuhana bikabije.
Yagize ati: “Turi kwimakaza ubutabera bugamije gufasha umwana kwisubiraho, si ukumushyira mu gihano cyamubabaza.”
Uhagarariye UNICEF mu Rwanda Lieke van de Wiel yijeje ko uwo muryango uzakomeza gufatanya n’inzego z’ubutabera mu Rwanda mu rwego rwo gufasha abana kubona ubutabera bunoze.
Yagize ati: “Nta gisubizo kimwe gihari ku bibazo byose abana bahura na byo; ubutabera bubereye abana butanga ingamba zitandukanye zo guhuza uburyo imanza ziburanishwa n’ibyo umwana akwiye. Ni ngombwa kugabanya imbogamizi abana bahura na zo mu gihe cy’imanza, kugira ngo bongere icyizere ko ubutabera ari umuti w’ibibazo bahura na byo.
UNICEF izakomeza gufatanya n’u Rwanda mu rugendo rwo kubaka no gukomeza kunoza uburyo bwo kurengera no kwita ku mwana, mu gihe twinjira mu cyiciro gikurikiyeho cy’Ingamba z’Igihugu zo Kwihutisha Iterambere.”
Urukiko rw’Ikirenga ruhamya ko ayo mabwiriza namara kwemezwa azatangira gukurikizwa muri Mutarama 2026, yunganira amategeko asanzwe arengera abana mu butabera.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abana basaga 395 bafungiwe muri gereza y’abana ya Nyagatare, abo bakurikiranweho ibyaha byiganjemo ibyo gukubita no gukomeretsa, gukoresha ibiyobyabwenge, kwihekura, ubujura n’ibindi.



