“Imidido ntiterwa n’amarozi cyangwa ubutaka bw’ibirunga”
Ubuzima

“Imidido ntiterwa n’amarozi cyangwa ubutaka bw’ibirunga”

ZIGAMA THEONESTE

May 13, 2024

Inzobere mu buvuzi n’abashakashatsi  bahamya ko indwara yo kubyimba amaguru bita Imidido cyangwa Ibitimbo idaterwa n’amarozi n’ubutaka bw’ibirunga nk’uko hari bamwe mu baturage babitekereza.

Bagaragaza ko Imidido ari indwara iterwa n’uruhurirane rw’imiterere y’umubiri w’umuntu n’ubutaka igafata abantu bagenze n’amaguru batambaye inkweto (bagendesha ibirenge igihe kirekire) kandi baba mu bice by’ahantu ubutaka buyitera bwiganje cyane cyane mu bice by’imisozi miremire.

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa ibigo 13 byita ku barwayi b’imidido ku buryo bitabwaho ikoroherwa.

Abaganga ariko bahamya ko n’ubwo imidido yavurwa uyirwaye akoreherwa idakira burundu.

Niyonsenga Marie Claire umuganga wita ku barwanye imidido mu mushinga HASA ukorera mu Turere twa Musanze na Burer yagize ati:  “Umuntu atangira abyimba amaguru, impamvu ari yo abyimva impamvu amaguru ari yo abyimba mu butaka haba harimo imyunyu ngugu ishobora kwangiza imiyoboro y’amazi mu mubiri, impamvu rero ibirenge ari byo byangirika ni uko ari byo bikandagira hasi, iyo yangiritse ntabwo amazi atembera uko bikwiye agatangira kwireka mu bice byo hasi by’umubiri.”

Mu gihugu hose hari ibigo 13 bishobora kuba byavura imidido, imbogamizi zikaba iz’uko abaganga bita kuri abo barwayi bakiri bake.

Bikorimana Jean Bosco, umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda wakoze ubushakashatsi ku midido binyuze mu mushinga S5 Foundation urwanya indwara y’imidido na Shishikara binyuze mu bufatanye bwa Kaminuza y’u Rwanda n’izo mu Bwongereza, agaragaza ko mu bushakashatsi yakoze yasanze indwara y’imidido akenshi abayirwara ari aba mu bice by’imisozi miremire.

Avuga ko ubwo  bushakashatsi yakoze mu gihe cy’imyaka 5 mu Murenge wa Karengera mu Karere ka Nyamasheke, mu gihe cy’amezi atandatu, aho yakurikiranaga ubuzima bwa buri munsi bw’abarwayi b’imidido. 

Ati: “Bariya bantu rero bafite uburwayi bwo kubyimba amaguru bahura n’ibibazo byo kubona ubuvuzi, hari abajya mu masengesho hari abajya kwa muganga bagahabwa ibinini bigabanya ububabare nyamara bitavura iyo ndwara, kwivura ubwabo hari abakoresha amavuta bakavanga n’amamesa bakisiga…”

Uwo mushakashatsi avuga ko kandi  mu byo yabonye hari akato gahabwa abantu barwaye imidido.

Ati: “Ibibazo byo guhabwa akato kunenwa ndetse na bo bakiheza ubwabo, atari uko bafite ubwo burwayi gusa ahubwo ko ari imibereho yabo ya buri munsi. Hari abadahabwa agaciro kubera ko ari abakene, ubukene bugahura n’uko afite buriya burwayi hakavamo kuba atagira n’isuku ihagije agatangira kunuka, abantu bakamunena kubera ibyo byose byagiye bihurira hamwe.”

Bikorimana avuga ko inzego zibishinzwe zikwiye kongera ubukangurambaga mu baturage kugira ngo bahagarike ibyo guha akato abarwaye imidido.

Abo twaganiriye bahurijwe hamwe mu kigo cy’umushinga  HASA cyita kuri abo barwayi mu Karere ka Musanze  bakaba bahabwa inkweto zagenewe abarwayi b’imidido n’ubundi buvuzi ndetse banigishwa kwihanganira imirimo bibakura mu bwigunge.

Imanizabayo Sophie, ukomoka mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Kageyo, wavuwe imidido na HASA   ikanamuha akazi ati: “Ntaragera hano nagiye mu ishuri, kubera ko uburwayi bwari bundembeje cyane abanyeshuri bakajya bampa akato, kuko ku ishuri nijye wari ufite uburwayi bwihariye njyenyine, nanjye ubwanjye narirebaga nkabona ntawe duhuje uburwayi, kubera kugira isoni n’ipfunwe nageze mu wa 6 ndarireka.

Yongeraho ati: “Ntabwo indwara y’imidido ari amarozi, nanjye nabonye bije, ariko icyo nabashishikariza, abana bato bagomba gukura babambika inkweto, abajya mu mirima na bo bakambara inkweto, ku buryo badahura n’icyo kibazo cy’imidido”.

Nizeyimana Jean Damascene na we wavuwe yagize ati: “Ubundi nari ndi mu cyaro, bazakumbwira ko hari abavuzi baba muri St Vincent, nza kuza ndahagera, …hahindutseho byinshi, mbere twabaga turi hanze mu cyaro dusabiriza abantu batatwitaho, no kwiheba rugeretse, tumaze guhura n’uyu mushinga , baratuvura, baduha n’uyu murimo wo kudoda”.

Uwiragiye Seraphine na we yagize ati: “Ubu narorohewe mbasha kugenda, n’ubwo ntabasha kugenda urugendo rurerure cyane ariko mbasha kugira akantu nkora, ubu ndadoda nta kibazo, bampaga akato bakambwira ngo narwaye (ibitimbo), wakumva umuntu arakubwiye ngo ibitimbo bibi ukiheba ukumva uri kure cyane, ariko aho twivurije twabonye ko turi abantu nk’abandi, natwe twagiye  tubona bitujeho gutyo, ikintu nababwira ni uko bataduha akato kuko natwe turi abantu nk’abandi.”

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo  w’Ishami rishinzwe kurwanya no kugukumira indwara zitandura (NTDs) muri RBC, Dr.  Mbonigaba Jean Bosco, avuga ko n’ubwo hari abantu bagiha akato abarwaye imidido ariko bigenda bigabanyuka kuko bigishijwe ko ari indwara itandura.

Yagize ati: “Habayeho  kwigisha abantu baza kumenya ko indwara y’imidido idaterwa n’amarozi, ku buryo ubungubu bigenda bigabanuka, n’ubwo hakiri urugendo rurerure, kuko ntabwo Abanyarwanda twese turabimenya ku kigero gikwiriye.

Yabwiye Abanyarwanda bose nta muntu ugomba kunena undi ko imidido ari indwara itandura kandi abarwayi bayo bakavumvwa mu muryango Nyarwanda, ntibumve ko hari ahantu bagombye guhezwa ngo bajye ku ruhande”.

Inzobere mu buvuzi zivuga ko kwirinda iyi ndwara ari ukugira isuku y’iberenge, kwambara inkweto, gukurungira inzu mu gihe itarimo sima hasi,gushyira sima hasi mu nzu, gusasa imisambi(imikeka, ibirago…) hasi mu nzu hirindwa ko ivumbi cyangwa ubutaka butera ubwo burwayi bwakwinjira mu biberenge by’abayibamo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) mu 2017-2018 bugashyirwa ahagaragara muri 2019 bwagaragaje ko mu Rwanda hari abarwaye imidido barenga ibihumbi 6. Kugeza ubu abarwaye imidido bamaze kwitabwaho bagera kuri 700. Kuri ubu mu Rwanda hari amavuriro agera kuri 13 yita ku barwaye imidido, harimo 11 yashyizweho muri gahunda ya Leta ibinyujije muri RBC ndetse n’andi 2 yashyizweho n’umuryango utari uwa Leta, HASA.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA