Abagize komite nyobozi y’Urugaga rw’Abikorera (PSF) batowe kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2026, bagaragaje imihigo bafite mu rwego rwo guteza imbere urwego rw’Abikorera.
Babigarutseho nyuma yo kugirirwa icyizere n’abanyamuryango ba PSF, bakazayobora mu gihe cy’imyaka Itatu.
Twagirumukiza François, Perezida wa PSF, yabwiye Imvaho Nshya ko bagiye gufasha urubyiruko kugira ubushobozi bwo kwikorera, kurema imirimo mishya, iciriritse n’iyisumbuye.
Agira ati: “Twizeye ko urubyiruko turi kumwe n’abasheshe akanguhe barimo. Tuzagerageza kunoza serivisi, amahoteli arahari n’ibindi bijyanye nayo ariko aho hantu turacyahabona intege nke. Si uko hameze nabi ariko tuzakoresha imbaraga zishoboka kugira ngo tunoze serivisi.”
Agaragaza ko komite nyobozi irangije manda yayo hari aho yari igeze kuko yari nko kuri 70% bakifuza bazazamuka bakagera kuri 90%.
Ati: “Muri gahunda ya NST2 icyo tuzakora nk’Abikorera, icya mbere tuzakora ibishoboka byose, tuzazamura ijanisha ry’imirimo kugira ngo abanyamuryango ba PSF; ku rwego rushoboka, ku ijanisha riri hejuru, babone imirimo.
Iyo wabonye imirimo, ya mirimo iragenda ikagera no ku baturage bose, icyo gihe bazagira ubushobozi bwo kugura, […] icyo ni ikizatuma dutera iyo ntambwe.
Ikindi tuzagerageza no gukorana n’ubuyobozi bw’Igihugu ku buryo inama batugira kandi basanzwe batugira tuzubahirize.”
Uwizeyemungu Jean Claude, Visi Perezida wa Kabiri wa PSF, avuga ko hari ibyo komite nyobozi irangije manda yagezeho, ibyo bakazabiheraho bityo aho yari igejeje barenzeho.
Ashimangira ko igihugu kitatera imbere Abikorera badakomeye bityo bakaba bafite umuhigo wo kuzamura Urwego rw’Abikorera.
Yagize ati: “Ikigamijwe cyane, NST2, ni umuhigo dufite. Ibyo dusabwa gukora turabizi, inzego za Leta zizi ibyo zigomba gukora, Abikorera natwe tubifitemo uruhare kandi tugomba guhanga imirimo, kongera Ibigo by’ubucuruzi mu Rwanda tukagira ubucuruzi burenga imipaka.”
Uwizeyemungu avuga ko nta gishya komite nyobozi yatowe igiye guhanga, ahubwo icyo igiye gukora, ni ukubyaza amahirwe umusaruro, bakazamura abakiri batoya.
Akomeza agira ati: “Ingingo nyamukuru ni ugukorana. Abikorera iyo bahuye, ibibazo bikajya hamwe, kimwe mu nshingano PSF ifite ni ugushyiraho urubuga Abikorera bashobora kuvugana na Leta, ibikeneye kunonosorwa bikanonosorwa, ibikeneye guhangwa bundi bushya bigahangwa. Amahirwe akomeye, ni uko dufite ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwiteguye kutwumva.”
Mukasahaha Kamanzi Diane, Visi Perezida wa Kabiri wa PSF, yabwiye Imvaho Nshya ko bagiye gushyiramo imbaraga nyinshi ku buryo serivisi z’ubucuruzi mu Rwanda, muri manda y’imyaka Itatu bazamara, zizagaragaza impinduka.
Ati: “Tuzaba intangarugero nk’abacuruzi ubwacu ariko tunarusheho kwigisha, tunakorane n’inzego. Tuzakorana n’ibigo bya Leta by’iterambere, Ibigo by’ubucuruzi binini; amabanki ku buryo natwe serivisi dushaka tuba tunazizi kandi n’abanyamuryango bakaba bazi aho PSF ikorera.”
Mukasahaha avuga ko bafite imbaraga bityo ko bagiye gukorana n’urubyiruko, barwereke ko umuntu ashobora gutangirira kuri bikeya ariko afite inzozi kandi akazigeraho mu gihe gitoya.
Akomeza agira ati: “Turi mu Isi iri guhinduka, tugomba kujya twereka urubyiruko ko rugomba gukanguka, bakaba ari abantu badakorera mu Rwanda honyine ahubwo tukajyana n’Isi ku buryo muri iyi manda bizagaraga ko abagore n’urubyiruko bafite uruhare kandi hari impinduka yagaragaye mu iterambere binyuze mu bikorera.”
Urugaga rw’Abikorera (PSF), ni umuryango udaharanira inyungu washinzwe mu 1999 hagamijwe guhuza no kuvuganira abikorera, guteza imbere ubucuruzi no kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.
Rufite inzego z’ubuyobozi guhera ku rwego rw’Akagari kugeza ku rwego rw’Igihugu aho rutanga ubuvugizi mu kugabanya imbogamizi z’ubucuruzi.
Urugaga rw’Abikorera rwatangijwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari hakenewe urwego ruzahura ubukungu kandi rukagura ibikorwa by’abikorera hakiyongeraho kuba rukorana na Leta mu guteza imbere Igihugu.
PSF ishingiye ku nzego z’ibanze; Akagari, Umurenge, Akarere ndetse no kugera ku rwego rw’Igihugu. Yibanda ku guhanga imirimo, gushishikariza ishoramari n’ubuvugizi ku bakora ubucuruzi.
Itegura imurikagurisha mpuzamahanga, Expo, rihuza abikorera bo mu Rwanda n’abo mu mahanga ndetse ikanavugurura uburyo bw’ubucuruzi.








