Imikino ya Kaminuza n’Amashuri Makuru yari imaze imyaka 10 idakinwa yasubukuwe
Amakuru

Imikino ya Kaminuza n’Amashuri Makuru yari imaze imyaka 10 idakinwa yasubukuwe

SHEMA IVAN

December 6, 2025

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Ukuboza 2025, Minisiteri y’Uburezi n’iya Siporo batangije ku mugaragaro imikino ihuza amashuri makuru na za kaminuza yiswe ‘Varsity League” y’umwaka wa mwaka wa 2025/2026 yitezweho kongera guteza imbere imikino muri ayo mashuri.

Ni imikino yaherukaga gukinwa mu myaka 10 ishize, ikaba yatangirijwe muri Kaminuza ya East African Christian College yitabiriwe Umunyabanga wa Leta muri w’Uburezi, Irere Claude  n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri ya Siporo, Rwego Ngarambe, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ngabo Brave n’abandi bayobozi ba za Kaminuza zitandukanye.

 Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yasabye abanyeshuri bari muri za Kaminuza kwitabira gukina cyangwa gukora siporo kuko hari indagaciro nyinshi bahakura zizabagirira akamaro mu buzima.

Yagize ati: “Icyo twifuza n’uko abanyeshuri mu myaka yose bumvako Siporo ari ubuzima. Turavuga ngo kwiga ntago bibangamira Siporo ndetse na Siporo ntibangamira kwiga.

Siporo itwigisha ibintu birimo ikinyabupfura, gukorera hamwe n’izindi ndangaciro abanyeshuri bakwiga binyuze muri Siporo”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bufatanye na Minisiteri ya Siporo bifuza kongera gutanga buruse ku banyeshuri bafite impano zidasanzwe mu mikino itandukanye bakigira ubuntu muri za kaminuza.

Ati: “Cyera kaminuza zakiraga abanyeshuri bagahabwa buruse kubera ko ari abakinnyi muri Siporo zitandukanye. Dutekereza ko byakongera kugaruka, abantu bafite impano nkizo babifatanyije n’amasomo bazamuka ndetse bakabihererwa ibihembo kuko babishoboye n’abana bakiri bato bagakura batekereza ko siporo yabafasha kugera ku ntego zabo bafite mu buzima.

Turifuza ku bishyiramo imbaraga tukongera ibibuga aho bitameze neza ndetse no kureba uko twabyongera mu mashuri harimo kubera niba Kaminuza igiye gutangira cyangwa isanzweho ifite ibibuga kuburyo abanyeshuri babona aho bakore Siporo kuko nk’igihugu tubyungukiramo”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe yavuze ko iyi mikino igarutse mu rwego kongera imbaraga mu mikino.

Yagize ati: “Iyi mikino igaruwe mu rwego rwo kuyongerera imbaraga yahoranye ariko nanone iri mu mishinga wo kubaka uburyo impano zikura mu Rwanda kuva umwana acyinjira muri Siporo kugeza abaye umunyempano ukomeye”.

Ku bijyanye n’amakosa akunze kugaragara mu mikino y’amashuri harimo gukoresha abakinnyi batari abo baba baratanza mbere y’uko irushanwa ritangira, Rwego yavuze ko iyi nshuro mu guhangana n’iki kibazo bazakoresha ikoranamuhanga.

Ati: “Icyo kibazo kiri mu byitaweho dutegura aya marushanwa ari na byo twasabye abafatanyabikorwa bacu kugira irushanwa ririmo isuku hamwe na Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho harimo no kwitabaza ikoranabuhanga kugira ngo duhuze amakuru tuba dufite hagamijwe gukumira iyo mico itari myiza muri Siporo”.

Iyi mikino yitabiriwe na kaminuza 40 aho zizahatana mu mikino irimo umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball na Handball. Biteganyijwe iyi mikino izasozwa muri Gicurasi 2026.

Nyuma y’imyaka 10 imikino mu mashuri makuru na za Kaminuza yongeye gukinwa
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe; mugenzi we muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ngabo Brave mu bayobozi bakuru batangije iyi mikino
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yavuze ko bufatanye na MINISPORTS bifuza gutanga buruse yo kwiga ku banyeshuri bazagaragaza impano idasazwe muri iyi mikino
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro imikino muri za Kaminuza n’amashuri makuru

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA