Imikufi y’asaga miliyari 14 Frw yakereje Burna Boy gutaramira muri ‘CAN 2025’
Ibyamamare

Imikufi y’asaga miliyari 14 Frw yakereje Burna Boy gutaramira muri ‘CAN 2025’

MUTETERAZINA SHIFAH

January 19, 2026

Umuhanzi uri mu byamamare bya Nigeria uri mu bakomeye muri Afurika, Burna Boy, yababajwe anatungurwa n’uburyo yabangamiwe n’abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Maroc, ubwo yari agiye gususurutsa abitabiriye ibirori byo gusoza Igikombe cya Afurika 2025 (AFCON 2025) kubera ubwinshi bw’imikufi yari yambaye.

Ni ibyabaye ku mugoroba w’itariki 15 Mutarama 2026, ubwo yari agiye mu ruzinduko rwo gutarama muri birori biherekeza iryo rushanwa byabereye i Rabat.

Amakuru ahari avuga ko Burna Boy yari yageze ku kibuga cy’indege hakiri kare icyakora akangirwa kwinjira muri icyo gihugu kubera imikufi n’imitako yari yambaye, bivugwa ko bifite agaciro karenga Miliyoni 10 z’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari 14.5 z’amafaranga y’u Rwanda).

Ubwo bwinshi bwayo bwatumye abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege bagira impungenge ku bwinshi n’agaciro k’iyo mitako, bituma hafatwa icyemezo cyo kumufata akanya gato kugira ngo hakorwe igenzura ryimbitse.

Akomeje kubona bigoranye Burna Boy usanzwe urakara vuba ariko wari wihanganiye byose, yahisemo kwiyambaza Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Dr Patrice Motsepe, amusaba kumufasha akavugana n’inzego bireba kugira ngo akomeza urugendo.

Aganira n’itangazamakuru, Dr Motsepe yemeje ibyabaye kuri Burna Boy anagaragaza ko yagize uruhare mu gukemura icyo kibazo.

Ati: “Nahamagariwe ko ngomba gukemura ikibazo, kuko Burna Boy yari yahagaritswe ku kibuga cy’indege nyuma y’uko abashinzwe umutekano babonye imikufi ye myinshi kandi y’agaciro. Nabikozeho, ikibazo kirakemuka.”

Burna Boy yaje kwemererwa kwinjira muri Maroc ndetse anatanga ibyinshimo bisendereye mu gitaramo giherekeza iryo rushanwa cyabereye muri “Fan Zone” ya AFCON i Rabat ku wa 16 Mutarama 2025.

Uretse Burna Boy muri icyo gitaramo kandi hataramye abarimo Stonebwoy wo muri Ghana, n’abandi bo muri Maroc Stormy na Jaylann.

Imikufi y’asaga miliyari 14 Frw yatumye Burna Boy atinzwa kujya ahaberaga igitaramo cyasozaga AFCON 2025

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA