Mu ma saa saba zishyira saa munani ni bwo Imvaho Nshya yageze Nyabugogo, hari urujya n’uruza rw’abantu ariko mu masoko basaga nkaho atari benshi ndetse ibicuruzwa byasaga nkaho bikiri byinshi ku maguriro.
Mu maguriro atandukanye yiganjemo acuruza inyama ahazwi nko kwa Mutangana abantu bahahaga ntibari benshi kuko binjiraga umwe kuri umwe hagacamo n’umwanya nta bandi barinjira.
Nubwo bitamenyerewe ko inyama zibura abaguzi mu minsi mikuru abacuruzi n’abahahira mu masoko ya Nyabugogo bavuga ko kuba abantu batari kuzigura ku bwinshi biri guterwa nuko zihenze.
Bavuga ko ubu ikilo cy’iroti kiri kugura ibihumbi umunani mu gihe imvange ziri kuri bitandatu maganatanu akaba ari yo mpamvu abantu batari kuzigura.
Bavuga ko mu myaka yashize wasangaga abantu bagura inyama cyane cyane mu minsi mikuru ugereranyije n’ibindi bihe ariko ubu batakigura cyane kuko n’ibiciro by’ibiribwa muri rusange byatumbagiye.
Kanamugire Jeanne, acururiza kwa Mutangana, avuga ko mu ma saa ya mugitondo hahozemo abakiliya bake ariko uko amasaha yagiye yicuma bakenderaga.
Yafunguye firigo yari yuzuyemo inyama yereka Imvaho Nshya ndetse avuga ko nta cyizere afite ko ziri bugurwe zigashira.
Yagize ati: “Wagira ngo nta minsi mikuru ikibaho! Ngaho reba muri firigo nguhaye uburenganzira… urabona inyama zituzuyemo? Ibintu byarahindutse ibiciro byarazamutse kandi n’inyama zo zirahenze.”
Yongeyeho ko impamvu inyama zahenze biterwa nuko inka zabuze, ubu abantu bari kugura inkoko kuko zo ikilo kiri kugura ibihumbi bine.
Umutoni Christine, uzwi nk’Umunyama, azicururiza mu isoko ryo kwa Mutangana, amaze imyaka irenga itanu acuruza.
Ati: “Tugereranyije n’indi myaka yashize ubu nta bakiliya turi kubona ibintu byarahenze ku isoko bituma abantu baragabanyuka.”
Yongeyeho ko ibiciro batigeze babyongeza kubera iminsi mikuru ari nayo mpamvu bakeka ko impamvu abantu batari guhaha ari uko ibintu byahenze ari naho ahera asaba ko abantu bakwiye kumenya guhangana n’ibiciro bakarya inyama mu bihe byose.
Yagize ati: “Icyo twabwira abakiliya ni uguhangana n’ibihe ntibareke kugura inyama ngo ni uko ibiciro byatumbagiye.”
Uretse abacuruza inyama n’abacuruza ibirungo byazo na bo bavuga ko abakiliya batari kuboneka ugereranyije nuko byahoze mu myaka yashize kuko wasangaga bishira bakongera bakarangura ariko ubu atari ko bimeze.
Marirakiza Claudine ni umwe bacuruza ibirungo byiganjemo; puwavuro, ibitunguru, sereri, tungurusumu nibindi, akaba amaze imyaka hafi icumi ari byo akora.
Yagize ati: “Ubu ntituri gucuruza nkuko byahoze kuko wasangaga kera ibicuruzwa bishira tukarangura ibindi none amasaha yatujyanye abakiriya baza umwe kuri umwe.”
Uretse aba bakorera mu isoko ryo kwa Mutangana n’a Oporoviya, abakorera mu isoko rizwi nka Nyabugogo Modern Market, bacuruza amavuta, umuceri n’ibindi na bo batangajwe no kubona iminsi mikuru nta bakiliya babona ariko bo bakaba babona ko impamvu bababuze ari uko ababahahiraga abenshi babaga bari gutegera muri gare ya Nyabugogo none bakaba babimuye bagashyirwa mu bice bitandukanye.
Bavuga ko kuba bagabanyije abantu muri Nyabugogo ari yo mpamvu ubucuruzi bwabo bwahungabanye.
Mutesi Pascaline yagize ati: “Abantu bajya mu Ntara ni bo badutezaga imbere none babimuriye i Nyamirambo, ubu twashyize imari ku iseta kuva mu gitondo none twabuze abakiliya, ubwo bivuze ko iminsi mikuru yose nta kintu tuzabona. Twahombye ubu byari kugera nk’iki gihe nshuruje nk’ibihumbi 200 none nta na 50.”
Mukasine Solange na we yagize ati: “Abakiliya se hari abo uri kubona wowe? Gare itari hano twe ntacyo twaba dukora aha ngaha. Uko byari bisanzwe mu minsi mikuru nacuruza nk’ibihumbi 200 bikanarenga none muri aka gasakoshi nta n’ibihumbi 20 birimo.”
Abacuruza ibirayi bo baronse
Nubwo aba bavuga ibi ariko abacuruza ibirayi bo bavuga ko babonye abakiliya ndetse bari kubigura ku bwinshi.
Kagabo Jean Damour, usanzwe acururiza ibirayi mu isoko ryo kwa Mutangana avuga ko bigeze saa munani acuruje nka toni n’igice y’ibirayi kandi mu minsi isanzwe atarajyaga arenza ibilo nka 800 umunsi wose.
Ati: “Abakiliya barimo benshi cyane n’icyuya cyabize kandi bikubye ugereranyije n’indi minsi kuko maze gucuruza nka toni n’igice kandi ku munsi sinajyaga ndenza ibilo 800.”
Ikilo cy’ibirayi bya Kinigi kiri kugura amafaranga y’u Rwanda 600, Kinigi y’indobanure ni 650, umweru w’indobanure ni amafaranga 550 mu gihe utarobanuye ari amafaranga y’u Rwanda 500.
Amafoto: Tuyisenge Olivier