Imihanda n’inyubako bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, byatangiye kugaragara mu isura nshya kubera imitako yatangiye gushyirwaho yaka mu masaha ya nijoro, aho isura y’Umujyi wa Kigali yatangiye kwisanisha n’ibirori.
Mu kwezi gushize k’Ugushyingo ni bwo Umujyi wa Kigali wasohoye itangazo rihamagarira abifuza kugira uruhare mu gutaka Umujyi kwiyandikisha ndetse bagahabwa aho bazataka.
Kuri ubu ucyinjira mu mujyi usanganirwa n’imitako itandukanye yiganjemo iyaka mu masaha igaragaza ko ibirori byahumuye, yaba ku nyubako z’ubucuruzi, izitangirwamo serivisi zitadukanye zirimo n’iza Leta, ku mihanda n’ahandi henshi hashobora gutakwa hari gushyirwa imitako itandukanye.
Uburyohe bw’imitako y’Umujyi wa Kigali buhera mu Mujyi rwagati, ukamanuka ugana ku Gishushu na Remera, ndetse no mu bice bisigaye by’umujyi, cyane cyane bikaryoha kurushaho ku bantu bawugenderera mu masaha y’umugoroba.
Ukigera mu Mujyi rwagati usanganirwa nabiganjemo urubyiruko, bifotoza abandi bafata amashusho, batangarira ubwiza bw’imitako yiganjemo amatara atatse uyu Mujyi wa Kigali.
Bamwe mu batuye n’abagenda Umujyi wa Kigali baganiriye n’Imvaho Nshya bayigaragariza uko babonye uyu mwaka wa 2025 ndetse n’uko biteguye utaha wa 2026.
Byiringiro Christian wimyaka 27, mu kiganiro gito yagiranye na Imvaho Nshya, yavuze ko uyu mwaka wamugendekeye: “Nasoje kaminuza mu kwezi kwa gatatu ngira amahirwe aha munsanze bampa kwimenyereza umwuga nyuma y’amezi abiri gusa bampaye akazi ubu meze neza.”
Rukundo Claver ukora umwuga wo gutwara abantu kuri moto na we avuga ko byagenze neza n’ubwo hari ibyamugoye.
Ati “Muri rusange uyu mwaka wari mwiza gusa nakozemo impanuka nto isa nk’iyansubije inyuma mu bukungu bwanjye kuko moto yari yangiritse bikomeye ariko ubu ndagenda nisuganya ku buryo ndibusoze umwaka nasubiye ku murongo neza.”
Ku bizihiza ndetse bakemera ivuka rya Yezu Kirisitu, bemera ko yaje nk’urumuri rumurikira Isi, akaba ishusho y’icyizere n’ubugwaneza, akaba yaraje mu ishusho y’urumuri ruje gukura abantu mu mwijima, ari na yo mpamvu mu birori byo kwizihiza ivuka rye hifashihwa imitako y’amatara.
Kuri ubu impande zitandukanye z’Umujyi wa Kigali zirara zaka aho urumuri rw’amatara asazwe amurira abagenda yiyongereho uruvangitirane rw’amatara y’imitako yuje amabara maze bigatuma uyareba yizihirwa.




























