Imiryango 141 igiye guhabwa imbabura zibafasha kubungabunga ibidukikije
Ubukungu

Imiryango 141 igiye guhabwa imbabura zibafasha kubungabunga ibidukikije

MUTETERAZINA SHIFAH

November 15, 2024

Imiryango 141 igiye guhabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire n’imbabura zizajya zifashishwa mu guteka neza, hakoreshejwe uburyo butangiza ikirere (Sustainable lighting and cooking stove).

Bizakorwa binyuze mu mushinga uzashyirwa mu bikorwa n’ihuriro ry’ abikorera mu gukusanya ingufu z’amashanyarazi (EPD Rwanda) ku bufatanye na BK Foundation.

Ibi byashimangiwe kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, ubwo EDP na Bk Foundation basinyaga amasezerano y’ubufatanye ibyo basobanura ko bahisemo gufatanya kuko ku Mpande zombi bafite gahunda yo kubungabungabunga ibidukikije.

Ni umushinga bavuga ko uzakorerwa mu Turere twa Nyanza na Ruhango bakazahabwa ibikoresho by’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba kugira ngo babone urumuri rurambye ndetse banateze imbere amashyiga agabanya kwangiza amashyamba mu gihe hagishakishwa uburyo burambye bwo guteka hatangijwe ibidukikije n’ikirere.

Umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’abikorera mu gukusanya ingufu z’amashanyarazi (EPD), Serge Wilson Muhizi avuga ko ubufatanye na BK Foundation bugamije gutanga umusanzu mu bikorwa bya Guverinoma mu rwego rwo kubona amashanyarazi 100% mu gihe kugeza ubu amashanyarazi agera kuri 80%.

Yagize ati: “EPD n’abafatanyabikorwa bacu nka BK Foundation duharanira gutanga umusanzu mu gukemura icyuho cya 20% kugira ngo amashanyarazi agere hose kuko tugomba gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo biri mu muryango nyarwanda.”

Akomeza agira ati: “Umuryango uzahabwa amatara atatu, bateri 20watt, charger ya telefone, hiyongereyeho igikoni cyiza gikoresha inkwi n’amakara make ku buryo nibura urukwi rumwe cyangwa amakara macke yamutekera igihe kirekire kugira ngo bigabanye ingufu z’amashyamba.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation Ingrid Karangwayire, avuga ko gufatanya na EPD mu gutanga urumuri rurambye ndetse n’igikoni cyiza hagamijwe kurengera ibidukikije.

Yagize ati: “Isi ihura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Mu rwego rw’imibereho myiza y’abaturage tugomba gufasha abaturage kurengera ibidukikije. Umwaka ushize twahaye abagore 20 moto z’amashanyarazi. Uyu mwaka turafatanya na EPD mu gutanga ibikoresho bikomoka ku mirasire y’izuba no kunoza amashyiga yo guteka kugira ngo tugabanye ingaruka ku bidukikije, ndetse no kugabanya ibyuka bya karibone (carbon footprint).”

Aya masezerano aje gushyigikira gahunda ya Leta yo kugeza amashanyarazi kuri buri munyarwanda wese, aho kugeza ubu abaturage bafite umuriro w’amashanyarazi bari hagati ya 74% na 80%, Ibi bikaba byaragaragaye mu bushakashatsi bwakorewe mu Turere dutandukanye tw’u Rwanda.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA