Kuri uyu wa 08 Ukuboza 2024, imiryango itari iya Leta IBUKA, AERG na GAERG-AHEZA, yihuje ikomeza kwitwa ‘IBUKA’ nyuma yuko yari imaze igihe mu biganiro.
Itangazo rigenewe abanyamakuru, rivuga ko uku kwihuza biri mu rwego rwo gushyira hamwe no kongera imbaraga mu mikorere y’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dr. Gakwenzire Philbert ni we wahise atorerwa kuyobora umuryango IBUKA akaba yungirijwe na Christine Muhongayire.
Iri tangazo rikomeza rigira riti: “Nyuma y’imyaka 30 Jenoside imaze ihagaritswe, haracyagaragara ingaruka za Jenoside mu Rwanda ndetse no mu muhanga, Umuryango IBUKA ukaba ukomeje gufata ingamba zo guhangana na zo no kuzicyemura.”
Umuryango IBUKA utangaza ko uzaharanira ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atazibagirana kandi ko uzakomeza kuvuguruza abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
IBUKA ivuga ko izakomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda muri gahunda nziza y’Ubumwe n’Ubudaheranwa nk’imwe mu nzira yo kubaka u Rwanda ruzira ivangura iryo ariryo ryose.
Inteko rusange yatoye abayobozi b’Umuryango IBUKA, aho Blaise Ndizihiwe yagizwe Visi Perezida wa Kabiri, Louis de Montfort Mujyambere agirwa Umunyamabanga Mukuru.
Umuryango AERG washinzwe n’abanyeshuri 12 bigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa 1996.
Wabaye ihumure ku banyeshuri bari baragizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi aho wabafashije kongera kumva ko hari ubuzima no gukira ibikomere.
Umuryango GAERG-AHEZA washinzwe mu mwaka wa 2003 uhuje abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 barangije amashuri yisumbuye na kaminuza.
Metucella niyotwamvaza
January 1, 2025 at 7:00 amMuraho! Amahoro yimana nabane namwe nashakaga kubaza niba mumashuri yisumbuye AERG zizaguma gukora ??murakoze