Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), rwatangaje ko imiryango mpuzamahanga n’iy’imbere mu gihugu hakiyongeraho n’imiryango ishingiye ku myemerere ibujijwe kugirana umubano uwo ari wo wose na Guverinoma y’u Bubiligi.
RGB itangaje ibi mu gihe ku itariki ya 17 Werurwe 2025, u Rwanda rwatangaje ko rucanye umubano n’igihugu cy’u Bubiligi.
U Rwanda rwavuze ko rwafashe uyu mwanzuro nyuma yo kubyigana ubushishozi mu ngeri zose, bitewe n’imyitwarire y’u Bubiligi ya gikoloni.
Itangazo rya RGB rigira riti: “Turamenyesha abantu bose ko dushingiye ku cyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda ku itariki 17 Werurwe 2025 cyo gucana umubano n’Ubwami bw’u Bubiligi, Imiryango itari iya Leta n’ishingiye ku myemerere ikorera mu Rwanda, ibujijwe kugirana umubano uwo ari wo wose na Guverinoma y’u Bubiligi n’ibigo byayo.”
Ubuyobozi bwa RGB bwavuze ko mu bibujijwe harimo; imikoranire yose, ubufatanye na Guverinoma y’u Bubiligi n’ibigo byayo, imiryango itari iya Leta n’izindi gahunda zose na bwo zirabujijwe.
Imishinga n’andi masezerano byari bitararangira mu bigo bya Leta y’u Bubiligi, bigomba guhita bihagarara nkuko bigaragara mu itangazo rya RGB.
RGB ikomeza igira iti: “Nta nkunga, inguzanyo, impano n’umusanzu ushingiye ku bukungu bizakirwa cyangwa ngo bisubizwe Guverinoma y’u Bubiligi, ibigo byo mu Bubiligi ndetse n’ibya Leta y’u Bubiligi.”
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere rwavuze ko uzanyuranya n’aya mabwiriza, azabihanirwa.
Guverinoma y’u Rwanda iherutse kumenyesha iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo.
Perezida Kagame aherutse kuvuga ko u Bubiligi bwahereye kera bubangamira u Rwanda, kugeza n’aho bwanze Ambasaderi warwo Vincent Karega, bishingiye ku kuba ngo ataritwaye neza mu bibazo bya RDC.
Blessed
March 27, 2025 at 6:55 pmKera bahagarika France mu Rwanda ndibukako Ecole Française yafunze…. abana bakajya kwicara iwabo mu gihe bari gushakisha andi mashuli, none ko muhagaritse ubu biligi bivuze ko na Ecole belge nayo absnyeshuli bigaye barataha?
Ahaaaa….