Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyatangaje ko imisanzu abanyamuryango biteganiriza kuzagira amasaziro meza izwi nka (EjoHeza),binyuze kuri konti zabo imaze kugera kuri miliyari 62 z’amafaranga y’u Rwanda,hakiyongeraho uruhare rwa Leta n’inyungu zituruka kuri iyi misanzu, amafaranga yose akagera kuri miliyari 90.
EjoHeza ni gahunda yashyizweho na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, igamije gufasha Abanyarwanda kwizigamira by’igihe kirekire bitewe n’umusanzu bahisemo gutanga buri kwezi, kugira ngo uzabafashe mu gihe bageze mu za bukuru.
Imibare ya RSSB igaragaza ko kuva gahunda yatangira mu 2018 kugeza mu 2025, abanyamuryango bamaze kugera kuri miliyoni 4 n’ibihumbi bisaga 700, barimo abarenga miliyoni 4 n’ibihumbi 200 batanga ubwizigame buri gihe, aho icyo kigo kivuga ko uwo mubare ukomeza kuzamuka, kandi hari ingamba zo gukomeza kongera ubwizigame butangwa.
Umukozi wa RSSB ushinzwe ubukangurambaga bwa EjoHeza muri RSSB ku rwego rw’igihugu, Kayumba Bernard, yavuze ko ubwitabire bw’abaturage bukomeje kwiyongera, kandi bigaragaza impinduka mu myumvire ugereranyije n’imyaka ishize.
Ati: “Turishimira intambwe imaze guterwa mu kumvisha abantu akamaro ko kwizigamira igihe kirekire, bateganya pansiyo izabafasha mu zabukuru. Nubwo hakiri abagiseta ibirenge, uko imyaka igenda ishira ni ko ubwitabire bugenda bwiyongera kandi mu cyerekezo cyiza.”
Yongeyeho ko hari n’abatangiye kwandikisha imiryango yabo, barimo abagore n’abana, kuko na bo bakwiye kwizigamira.
Urugero ni urw’umumotari wo mu Ntara y’Amajyepfo umaze kwizigama ibihumbi 800 ndetse anazigamira umuryango we.
Ati: “Aho twavuye n’aho tugeze hari byinshi byo kwishimira. Kuba hari umunyamuryango umaze kwizigama ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda kandi yaranazigamiye abana be, bigaragaza impinduka ikomeye mu myumvire. Nubwo hari abakibigendamo buhoro, ubukangurambaga burakomeje.”
Ku bijyanye n’aho Intara z’u Rwanda zihagaze mu gutanga imisanzu, Kayumba yavuze ko Intara y’Amajyepfo ari yo iza ku isonga, igahora ihatana n’iy’Uburengerazuba, bikaba bituma gahunda irushaho kwitabirwa.
Ati: “Intara y’Amajyepfo ikomeje kwitwara neza, ariko ihora ihatana n’Uburengerazuba. Iri rushanwa rimeze nk’imihigo rituma abaturage babyumva kandi bakitabira EjoHeza.”
Yanagarutse ku mavugurura ateganywa muri gahunda ya EjoHeza, arimo ko umunyamuryango utarageza ku myaka 55 azajya ashobora gukoresha 30% by’ubwizigame bwe mu gukemura ibibazo byihutirwa, mu gihe 70% izakomeza kuzigamwa ku gihe kirekire. Ikindi ni uko igipimo cy’ubwizigame gisabwa kugira ngo umuntu abone pansiyo kizagabanyuka kiva kuri miliyoni 4 kigashyirwa kuri miliyoni 2.
Itegeko rigenga EjoHeza rivuga ko ari gahunda y’ubushake, aho umuntu azigama uko ashoboye n’igihe ashoboye. Ni gahunda yashyiriweho Abanyarwanda bose, by’umwihariko abakora imirimo itanditse, nyuma yo kugaragara ko abarenga 92% batagiraga gahunda yabafasha kubaho neza bageze mu zabukuru. Gahunda ya EjoHeza igengwa n’Itegeko No 29/2017 ryo ku wa 29 Kamena 2017.