Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasabye Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) kwigisha abaturage bawo ko iyo umushinga ushoboka kandi wunguka, uko waba muto kose, ibindi bibazo byose byavuka mu bucuruzi byaba byoroshye guhangana na byo.
Perezida Kagame yagaragaje ko kugira ngo imishinga y’ishoramari igire ubushobozi bwo gutanga inyungu no gukura, hakenewe amasoko yagutse, imikoranire hagati y’ibihugu ndetse n’inzego za Leta n’iz’abikorera.
Yabigarutseho ubwo yitabiraga ikiganiro cyahuje abayobozi bakuru mu nama ya 28 Abakuru B’Ibihugu na Guverinoma (CHOGM 28), cyari gifite insanganyamatsiko igamije kurebera hamwe uburyo Umuryango wa Commonwealth wakoresha ubushobozi bwawo mu kubaka ahazaza heza h’abaturage bawo.
Perezida Kagame yasobanuye ko umushinga wose w’ishoramari, utitaye ku bunini bwawo, iyo ugaragaza ko ushoboka kandi ko ushobora kunguka, ibindi bibazo bishobora kuwuzitira bishobora gukemurwa mu buryo bworoshye.
Yagize ati: “Tugomba kwigisha abantu ko iyo umushinga uwo ari wo wose, utitaye ku bunini bwawo, ushoboka kandi ugaragaza ko ushobora kunguka, ibindi bibazo bisigaye byo gukemura biba byoroshye kurushaho.”
Yasobanuye ko ari yo mpamvu ibihugu byo mu Karere kamwe bikwiye gushyira imbaraga mu guhuza amasoko yabyo, kugira ngo ishoramari ridafatwa nk’iryagenewe isoko rito ry’igihugu kimwe, ahubwo rifatwe nk’umushinga ushobora kugera ku isoko rinini ririmo no hanze y’Igihugu ukorerwamo.
Yavuze ko guhuza amasoko bituma imishinga ibona abakiliya benshi, ikagira amahirwe yo kwaguka no kurushaho kugira ubushobozi bwo guhangana ku isoko.
Perezida Kagame yashimangiye kandi ko kugira ngo ibyo bigerweho, hakenewe politiki n’inzego z’ubuyobozi zishyigikira ishoramari, zikanorohereza abikorera gukora ibikorwa byabo.
Yagize ati: “Hakenewe politiki n’inzego zituma ibi bishoboka, kandi ni inshingano za buri Guverinoma.
Yakomeje agira ati: “Ni yo mpamvu dushimangira imiyoborere myiza, gukomeza kubaka inzego zikomeye no kureba ko habaho imikoranire hagati y’inzego za Leta n’iz’abikorera.”
Iki kiganiro cyanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, ndetse na Visi Minisitiri w’Intebe wa Samoa, Mulipola Anarosa Ale Molioʻo.
Cyari kigamije kurebera hamwe uburyo ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, byarushaho gukoresha amahirwe bihuriyeho mu guteza imbere ubukungu no kubaka ahazaza heza h’abaturage babyo.
Inama CHOGM 2026 iri kubera i St. John’s muri Antigua na Barbuda, kuva ku wa 1 kugeza ku wa 4 Ugushyingo 2026, ikaba ihuje Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma 30 n’abandi bahagarariye ibihugu 56 bigize uyu muryango.


