Imiti yitwa Relief yavanywe ku isoko
Ubukungu

Imiti yitwa Relief yavanywe ku isoko

KAYITARE JEAN PAUL

June 11, 2025

Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa mu Rwanda, (Rwanda FDA), cyatangaje ko gihagaritse itumizwa, ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’imiti yose y’ibinini yitwa RELIEF, kivuga ko itemewe.

Mu itangazo iki kigo cyasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kamena, rivuga ko abinjiza iyi miti mu gihugu, abayiranguza ndetse na za farumasi bagomba guhagarika kuyikwirakwiza no kuyiha abarwayi.

Itangazo rya FDA, ryamenyesheje Abaturarwanda ko “Abinjiza imiti mu gihugu, abayiranguza na farumasi bose barasabwa guhita bahagarika gukwirakwiza no guha abarwayi imiti yose y’ibinini yitwa Relief, kandi ingano yose bafite mu bubiko igashyirwa mu kato.”

FDA yasabye ko abantu bose kutagura no kudakoresha ibinini byose byitwa Relief kugeza igihe hazafatirwa ikindi cyemezo.

Ubuyobozi bwa FDA bwibukije ko kwinjiza, gukwirakwiza cyangwa gutanga imiti itemewe binyuranyije n’amategeko kandi ko bihanirwa.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA