Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Uwambajemariya Florence , yavuze ko imiyoborere myiza ariishinhiro ry’ibyagezweho
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Gicurasi Abafatanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO bari mu gikorwa ngarukamwaka cyo kumurika ibyagezweho muri uyu mwaka.
Igikorwa gifite insanganyamatsiko igira iti: ‘ ugaragariza umuturage ibimukorerwa ni ishingiro ry’ imiyoborere myiza ‘.
Igikorwa cyitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Uwambajemariya Florence , abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere, abagize Komite Nyobozi, abayobozi b’inzego z’umutekano zikorera mu Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, ba rwiyemezamirumo n’abaturage .
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe yagarutse kuri bimwe mu bikorwa abafatanyabikorwa bagejeje ku barurage birimo kubona amazi meza, guteza imbere ubuhinzi no kongera umusaruro, kubaka ibiraro byo mu kirere, guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira no guhindura imyumvire y’abaturage.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Madamu Uwambajemariya Florence yagize ati: “Ibii byose tubikesha imiyoborere myiza n’umutekano dukesha Umuyobozi Mukuru w’Igihugu cyacu Paul Kagame.”
Yashimiye abafatanyabikorwa uruhare rwabo rukomeye mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
Yabasabye gukomeza kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi “tukiyubakira u Rwanda twifuza”. JADF Isangano ibumbye abafatanyabikorwa bagera kuri 70.