Abagana Umujyi wa Musanze ndetse n’abawutuye, bavuga ko batewe impungenge n’imiyoboro y’amazi idatwikiriye (imiferege y’ubusitani n’indi yo nkombe z’umuhanda) bavuga ko zifite ubujyakuzimu burebure ku buryo abazigwamo bavunika mu gihe cy’imvura cyangwa nijoro.
Bamwe mu bakoresha amaguru bavuga ko gutembera mu bice bimwe na bimwe by’Umujyi wa Musanze bisigaye bisaba kwitwararika, nubwo hari ubwo bagera aho babisikanira n’ibinyabiziga hari izo rigole, bakazigwamo kubera umubyigano.
Mukamana Angelique wo mu Kagari ka Kigombe, mu Murenge wa Muhoza, avuga ko yigeze kugwa mu muferege atashye nimugoroba avuye mu Isoko rya Musanze.
Yagize ati: “Nari ndimo kugenda nsubira mu rugo, hari imodoka twabisikanye, ntazi ko hari rigole ndende iruhande rwanjye mpita ngwamo narwaye ivi igihe cy’amezi abiri; nka rigole iri aho bita Kumagare yo n’ibisambo byihishamo bigakomeza mu kiraro kiri hafi aho.”
Niyomugabo Jean Pierre we avuga ko no mu gihe cy’imvura aba atinya ko araza kugwamo, cyane ko hari ubwo amazi aba yazirengeye.
Yagize ati:“Iyo ugeze ahantu hari imiyoboro y’amazi mu bihe by’imvura cyane ko hari n’ubwo amazi aba yuzuye umuhanda, ugira ngo ugiye gukwepa ujye ku ruhande rwo hakurya ukaba urateye, hari uherutse kugwa muri rigole i Yawunde (Yaounde), akomereka umutwe na telefone ye irangirika burundu.”
Hategekimana Emmanuel, umunyonzi umaze imyaka irenga itanu akorera mu Mujyi wa Musanze, avuga ko amarigole adatwikiye akomeje kubateza ibibazo.
Yagize ati: “Hari igihe uba utwaye umugenzi, imodoka yagukanga gato wajya gukwepa ugasanga umugenzi hafi aho wigendera n’amaguru ukaba uramuhutaje mwese muguye muri rigole mukavunagukurika. Iki kibazo ubuyobozi bukwiye kucyitaho rwose, kuko benshi bamaze kuhakomerekera, yemwe hari n’ubwo abana bagwamo.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwanyirigira Clarisse, avuga ko iki kibazo bakizi kandi ko kiri mu byahagurukiwe mu mushinga mugari wo kunoza imihanda yinjira mu Mujyi n’iwunyuramo.
Yagize ati “Ikibazo twarakimenye kandi koko giteye impungenge, ubu turi mu nzira zo kugikemura burundu. Twamaze kubona rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo gutwikira amarigole yose ari mu Mujyi no mu nkengero zawo. Mu mpera z’umwaka wa 2025 nta rigole n’imwe izaba ikigaragara idatwikiye,”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze burongera kwibutsa abagenda mu Mujyi wa Musanze ko mu gihe icyo kibazo kitarakemurwa, abakoresha imihandaifite icyo kibazo bakwiye kugenda bigengesereye.


