Imodoka y’Akarere ka Rusizi yakoze impanuka itwaye umurambo
Imibereho

Imodoka y’Akarere ka Rusizi yakoze impanuka itwaye umurambo

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

January 3, 2025

Imodoka y’Akarere ka Rusizi yo mu bwoko bwa Pickup yari itwaye umurambo w’umusore w’imyaka 27 wo mu Murenge wa Bweyeye yakoze impanuka ubwo yari igeze i Huye, hakomereka abantu batanu.

Imodoka yari itwaye umurambo w’umusore bivugwa ko yaguye mu Karere ka Gatsibo ku wa 27 Ukuboza 2024, yageze mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Kimirehe, Umurenge wa Rusatira, Akarere ka Huye igonga Coaster yavaga i Huye yerekeza i Kigali, abantu 5 barimo ba DASSO 2 ba Rusizi barakomereka.

Nizeyimana Léonard, umushoferi w’Akarere ka Rusizi wari uyitwaye yabwiye Imvaho Nshya ko impanuka ikimara kuba we n’abo bakozi b’Urwego rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano DASSO babriri n’abakomerekeye muri Coaster bahise bajyanwa kwa muganga.

Yavuze ko umwe muri abo ba DASSO yakomeretse ukuboko, mugenzi we na we akomereka mu mutwe.

Ati: “Nanjye numvaga mfite ikibazo ku kuboko n’agahanga kabyimbye kuko nagakubitse ku modoka n’ubu ndacyivuza, ariko imodoka y’Akarere ka Huye yahageze ijyana umurambo mu Bitaro bya Gihundwe i Rusizi, imodoka nari ntwaye yo yangiritse cyane sinzi aho bayijyanye.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi, yabwiye Imvaho Nshya ko impanuka yatewe no kunyuranaho nabi k’umushoferi w’iyi modoka ya Rusizi n’izari ziyiri imbere ari mu ikorosi atareba imbere neza bituma agonga iyo Coaster.

Ati: “Iyo mpanuka yakomerekeyemo abantu 5 bahise bajyanwa ku Bitaro bya Kabutare, abandi bagenzi 15 bari muri iyo Coaster bahawe imodoka yindi bakomeza urugendo. Turongera kugira inama abatwara ibinyabiziga kwirinda gukora inyuranaho ahatemewe kuko biteza impanuka, igihe cyose bakanagendera ku muvuduko wagenwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwimana Monique, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo mpanuka ikimara kuba, bahise bakorana n’Akarere ka Huye kabazanira uwo murambo, urara mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gihundwe.

Ati: “Watugezeho mu masaha y’ijoro, ku mikoranire n’Akarere ka Huye dushimira cyane, urara mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gihundwe, muri ayo masaha y’amanywa, imodoka y’Akarere kacu iwujyanye mu Murenge wa Bweyeye kuwushyikiriza umuryango wabuze uwawo, abakomeretse  turi gukurikirana ibyabo, bameze neza.”

TANGA IGITECYEREZO

  • lg
    January 3, 2025 at 11:28 am Musubize

    Imvaho se ishinzwe iperereza !! Bweyeye ili mu Karere ka Rusizi umuturage wapfuye nuwo mu Karere ka Rusizi irasobanuza iki niba imodoka ya Karere yatwaye umuturage wabo !!! imodoka ni iya Leta Leta igizwe nabaturage iyo bibaye ngombwa uretse nimodoka nindege ziritabazwa ubwo muzatange ikirego ko imodoka ya Leta yatwaye umuturage witabye imana wasanga mufite ako kazi

  • Emmy Manirakiza
    January 3, 2025 at 7:16 pm Musubize

    mwite kuri abo ba DASSO nabo bantu bose kandi police ikore akaz kayo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA