Impaka ni zose mu baturage ku ngingo yo gutwitira undi
Ubuzima

Impaka ni zose mu baturage ku ngingo yo gutwitira undi

KAMALIZA AGNES

November 14, 2024

Bamwe mu baturage ntibumva neza ingingo ijyane no gutwitira undi, ibyo bigakurura impaka kuko bumva ko kuva ari bo batwite batatanga umwana.

Itegeko rigenga abantu n’umuryango ryo ku wa 30 Nyakanga 2024 riteganya ko abashyingiranywe bashobora kubyara cyangwa kororoka mu buryo busanzwe cyangwa hifashishijwe ubw’ikoranabuhanga hagati y’umugabo n’umugore.

Abashyingiranywe mu gihe babuze urubyaro bashobora kwifashisha ubwo buryo bw’ikoranabuhanga buzwi nka ‘In Vitro Fertilization’ (IVF), aho hafatwa intanga zabo bakazihuriza mu byuma byabugenewe, (laboratwari), hanyuma iryo gi rigaterwa muri nyababyeyi yundi mugore akaba yabatwitira bitewe n’ubwumvikane nyuma akazabaha umwana.

Ku wa 05 Ugushyingo 2024 Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rizagenga serivisi z’ubuvuzi, aha hahise havuka impaka ku ngingo irimo   iyemerera abagore gutwitira bagenzi babo badafite ubushobozi bwo gusama aho bagaragaje impungenge ko bishobora guhinduka ubucuruzi.

Mu gushaka kumenya uko abaturage babyumva Imvaho Nshya yaganiriye na bamwe mu baturage batanga ibitekerezo.

Bamwe bagaragaza ko bashobora kwemera gutwita ariko bitewe n’ukuntu umwana aryoha ashobora kuvuka bakamugumana, abandi bavuga ko byasaba ko bishyurwa amafaranga menshi mu gihe uwo batwitiye yaba ari uwo mu gasozi nta sano rya bugufi bafitanye.

Uwizera Claire yagize ati: “Nibura bagombye kuzareba akantu  bagenera wa muntu  watwitiye  undi ku buryo  icyo gihembo gikwiye gutuma nemera kubatwitira kuko gutwita biravuna.

Urabona mu Rwanda iyo tubyaye bagenzi bacu baza kuduhemba none niba natwise nkababyaririra ibyo bihembo nabibona cyangwa byabona mwebwe nabyariye mufite umwana mutaramuruhiye?”

Ingiriyeneza Vestina nawe ati: “Ari nk’umuntu dufitanye isano byo napfa kubyemera ariko sinakwemera gutwitira umuntu wo mu gasozi. Buriya uruhinja ruravuna njye ntabwo naguha umwana nabyaye n’iyo mwaba mwamunteyemo igihe namutwise ntitaye ku kindi cyose namugumana, nkamuguha ari uko umpembye kuko wenda  ari akazi.  Ariko nta gihembo nakwisubira.”

Kamizakizi Annonciata nawe ati: “Ntabwo nagutwitira ngo nguhe umwana n’iyo waba wampaye n’amafaranga nayagumana cyangwa nkayagusubiza. Inda iraryana kandi n’umwana aravuna ntabwo njyewe rwose natwitira umuntu  n’iyo wampa izo miliyoni sinamuguha namugumana.”

Yakomeje agira ati: “Ibaze nawe ufashe intanga yundi uje kuyintera mbese ni nko kumbitsa, ndatwise amezi icyenda ndayarangije, uruhinja ndarubyaye ndarutanze ubwo se ibyo urumva bishoboka? Icyo ni kizamini gikomeye cyane ku babyeyi tubyara. Ese reka tuvuge ko umpaye izo ntanga ndanabyaye urumva uwo yaguma kwitwa umugore kandi ari wowe watwise?

Ariko ibaze nawe kumara iminsi ku bise warangiza ngo ubyaye umwana utari uwawe uramutanze? Kabone n’iyo waba wabyaye ubazwe byanze bikunze uhura n’ingaruka zo kubyara tekereza kugira izo ngaruka zose n’uwo wabyaye wamuhaye undi muntu,.. ibyo biragoye kereka nahawe amafaranga menshi ariko nabwo najya nicara nkumva sintuje bitewe n’umwana wange natanze.”

Akomeza avuga ko umwana uvutse muri ubwo buryo ashobora kudakundwa n’abamuguhaye ngo umubatwitire kuko bashobora kumubona nkaho atari uwabo.

Icyo Minisiteri y’Ubizima ivuga ku kuba byahinduka ubucuruzi

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin asobanura ko ibijyanye no kuba umuntu yatwitira undi byizweho neza ku buryo bitahinduka ubucuruzi.

Agaragaza ko gutwitira undi bitabasaba ikiguzi ahubwo ari serivise kandi bikorerwa abashakanye babuze urubyaro.

Ati: “Icya mbere twifuje kugenderaho ni uko iri tegeko ritaba icyuho cy’ubucuruzi cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bwatuma umuntu yabikoresha mu buryo  bwo gucuruza. Twagiye tunagererageza kureba mu bindi bihugu bitewe n’uburyo babikoze usanga hari abava mu bihugu runaka bakajya aho babigize nk’ubucuruzi, barateguye abana b’abakobwa cyangwa ababyeyi bakiri bato bagasa nk’ababacuruza kugira ngo abantu baze babatwitire. Icyo cyuho twirinze ko twakigira ugasanga umuntu aturutse ikantarange ngo yishyure umuntu amutwitire.”

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abantu ba mbere bahawe serivisi yo gutwitirwa undi byabatwaye miliyoni 3.5 Frw, ariko  uko iminsi izicuma  bishobora kuzashyirwa ku bwishingizi.

Gutwira undi bizwi nka ‘Surrogacy’ bisanzwe bikoreshwa mu bihugu byateye imbere aho muri   Leta Zunze Ubumwe z’Amerika havuka abana bagera ku 750 hifashishijwe ubu buryo.

Ubu buryo kandi bukorwa hakurikjwe amasezerano cyangwa ubwumvikane buri hagati y’abatwitirwa n’utwita.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA