Impamvu Santha yakoresheje Ricky Ozil mu mashusho y’indirimbo ye
Imyidagaduro

Impamvu Santha yakoresheje Ricky Ozil mu mashusho y’indirimbo ye

MUTETERAZINA SHIFAH

November 5, 2026

Umuhanzi Nshuti Delice uzwi mu muziki nka Santha, yasobanuye impamvu yahisemo umukinnyi wa filime Ricky Ozil mu mashusho y’indirimbo ye, avuga ko afite ubushobozi bwo kugaragaza amarangamutima akubiye mu butumwa bw’iyo ndirimbo.

Aganira na Imvaho Nshya, Santha yavuze ko atifuzaga gukora amashusho agarukira ku mashusho meza gusa, ahubwo yashakaga ko aba inkuru ifite ubutumwa bugera ku mutima w’uyareba.

Yagize ati: “Nashakaga umuntu ushobora gutuma abantu bareba amashusho bumva urukundo, n’imbaraga zo kwifuza kugumana n’uwo ukunda kandi Osil ni umuhanga muri byo.”

Yakomeje asobanura ko yahisemo gukora iyo ndirimbo kugira uzayumva yari yigeze gukunda nyabyo azumva ko amarangamutima ye yazirikanywe.

Ati: “Nkora iyi ndirimbo nifuzaga ko umuntu wese uzayumva  yarigeze gukunda byimazeyo azamenya ko hari abandi basobanukiwe amarangamutima ye.”

Ku bijyanye n’igitekerezo cyo guhimba iyi ndirimbo, Santha yavuze ko cyaturutse ku marangamutima y’urukundo rwa nyarwo.

 Ati: “Igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo cyavuye ku marangamutima y’urukundo nyarwo. Nashakaga kugaragaza uko umuntu ashobora gukunda undi byimazeyo, ku buryo nubwo mu rukundo habamo ibihe bigoye, umutima we uba utiteguye kumurekura.”

Nubwo muri iyo ndirimbo Santha agaragaza ko urukundo nyarwo rwitangira umukunzi anagaragaza ko runagomba kujyana no kubahana, guhitamo kugumana ku bushake bwa babiri no kwiga kurekura igihe bibaye ngombwa.

Ni indirimbo yise Wazunga ashyize hanze nyuma y’izindi ebyiri zirimo Ishimwe n’Akanyamuneza yatangaje mbere, akaba akomeje urugendo rwe rw’umuziki ari na ko yigarurira imitima ya benshi.

Amashusho y’iyi ndirimbo yakunzwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA