Inzobere mu buvuzi bw’amatwi zigaragaza ko uburwayi bw’amatwi ari ikibazo gikomeye gishobora gutera ubumuga bwo kutumva mu gihe budakurikiranywe kare.
Dr. Nshimiyimana Jean Claude, Umuganga w’Inzobere mu kuvura amatwi, amazuru, mu ijosi no munsi y’ubwonko agaragaza ko ibimenyetso by’uburwayi bw’amatwi bigaragara kare cyane umwana akiri muto kandi iyo akurikiranywe akiri munsi y’imyaka irindwi ashobora kuvurwa agakira, mu gihe hejuru y’iyo myaka bishobora kumuviramo ubumuga bwo kutumva.
Dr. Nshimiyimana avuga ko ari ngombwa ko umwana yitabwaho hakiri kare kuko mbere y’imyaka irindwi ari bwo ubwonko bwe buba buri kwiga kuvuga no gukora ibindi kandi kuvuga k’umwana bihera ku gusubiramo amagambo yumva abandi bavuga.
Yagize ati: “Kuvuga k’umwana kuba ari ugusubiramo amagambo yumvise, iyo atari kumva ikintu na kimwe ntabwo amenya kuvuga. Iyo arengeje imyaka 7 hari ibyago ko no kuvuga atazavuga niyo mpamvu ari ngombwa cyane ko umwana agomba gukurikirwanwa akiri muto.”
Ibimenyetso bigaragaza ko umwana atumva
Dr. Nshimiyimana akomeza avuga ko hari ibimenyetso bishobora kugaragariza ababyeyi ko umwana atumva birimo; kuganira na we ukabona ntabwo akwitayeho, kuba akwitegereza ku minwa cyane kugira ngo ashobore kumva icyo umubwira, guhengeka umutwe akegereza ugutwi kugira ngo yumve, kwigunga kuko aba atumva ibiri kuba, kuvugira hejuru no kongera volume kugira ngo ibintu bisakuze.
Ku bana bamaze kugera mu ishuri, usanga bakunda kwicara imbere mu ishuri bagasubirishamo mwarimu cyane cyangwa akaba akunda gutsindwa.
Impamvu zitera kutumva
Dr. Nshimiyimana akomeza avuga ko bimwe mu bituma umwana yagira ubumuga bwo kutumva cyangwa akarwara amatwi birimo; kuba abana bakunda gushyira ibintu mu matwi bishobora kuyazibya birimo amasaro, ibishyimbo, amabuye, amaherena, tijekoto cyangwa bagashyiramo ibindi bintu bisongoye byakwangiza ingoma y’ugutwi.
Hari ubwo bishobora guterwa no kuba iyo ndwara ari uruhererekane mu miryango bigasaba ko uwo mwana akurikiranwa akabagwa hakiri kare, kuvukana umwuka muke agatinda kurira akivuka cyangwa ntarire, imiti umubeyi yanyweye akimutwite cyangwa uburwayi yarwaye akimutwite, indwara umwana arwara akiri muto zirimo mugiga, malariya na zo zishobora gutera ubwo bumuga.
Agaragaza ko izo mpamvu zose zishobora gutuma umwana arwara umuhaha, akagira ubukurugutwa bwabaye nk’amabuye mu matwi yombi ibyo bikaba byatuma atumva.
Dr. Nshimiyimana asaba ababyeyi kwihutira kureba no kugenzura kare abana bakiri bato, bakareba niba nta bimenyetso mpuruza bafite bigaragaza ko barwaye amatwi. Ati: “Ababyeyi barasabwa gusuzumisha abana hakiri kare kuko mbere y’imyaka irindwi haba hari amahirwe yo gukira.”
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) igira ababyeyi inama yo kugana amavuriro abegereye igihe cyose babonye umwana agaragaza bimwe muri ibyo bimenyetso kuko amavuriro yose ari ku rwego rwo gutanga serivisi z’ibanze avura indwara zo mu matwi.
Rukundo Athanase, Umuyobozi muri MINISANTE ushinzwe imiyoborere ya serivisI z’ubuvuzi n’iz’ubuzima rusange yagize ati: “Izo serivisI zitangwa mu mavuririro kuva ku mavuririo yo hasi buri rwego rw’ubuvuzi rufite ubuvuzi rwemerewe gutanga.”
Ibarura Rusange ry’Abaturage ryo mu 2022, ryagaragaje ko abafite ubumuga bwo kutumva mu Rwanda bari 54 412. Ni mu gihe imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS igaragaza ko ku rwego rw’Isi, abagera kuri miliyoni 430 bafite ikibazo cyo kutumva; ariko mu bana hafi miliyoni 90 bari hagati y’imyaka 5-19 bafite icyo kibazo; 60% muri bo iyo bavuwe kare barakira.