Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin yibukije abarangije amasomo muri kaminuza y’u Rwanda ko nubwo bahawe impamyabumenyi badasoje, ahubwo ari intangiriro y’iterambere, abibutsa ko bagomba gukora cyane, bakifashisha ubumenyi bahawe.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2025, ubwo abanyeshuri 9 529 bize mu makoleje 7 agize kaminuza y’u Rwanda (UR), bahabwaga impamyabumenyi, mu birori byabereye kuri stade ya Kaminuza i Huye.
Yagize ati: “Iyi ntambwe muteye, mwibuke ko atari yo musozo ahubwo ni intangiriro. Inzira iri imbere mwahuriramo n’imbogamizi ariko bikanafungura amahirwe […..] muzakore cyane. Impinduka ntiba kubera ko abantu bahagaze neza. Mutekereze cyane murebe kure mureke kunyura iy’ubusamo.”
Yakomeje ababwira ko atari ukuba basoje amasomo gusa, ahubwo bitezweho kubaka ahazaza babikesha ubumenyi bahawe, hakagerwa ku bukungu bushingiye ku bumenyi no guhanga udushya Leta yiyemeje kugira ngo imibereho y’abaturage ihinduke.
Ati: “Banyeshuri mwahawe impamyabumenyi, muzirikane ko ari mwe mbaraga z’Igihugu, ubumenyi mukuye muri kaminuza y’u Rwanda mugomba kubukoresha mu gufatanya n’abandi Banyarwanda gusigasira ibyiza twagezeho no guharanira kubyongera.”
Minisitiri w’Intebe yasabye abahawe impamyabumenyi gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza, ijyanye n’indangagaciro nyarwanda, kuko zizabafasha kugera ku ntego.
Ati: “Kugira ngo ibi mubigereho, murasabwa gukomeza kurangwa n’indangagaciro nziza zibereye Umunyarwanga, tukaba tubitezeho kuba urubyiruko rukunda Igihugu, rukunda umurimo kandi ruharanira kuwunoza.
Mwirinde imyitwarire idakwiye n’ingeso zirimo ubusinzi, ubunemwe, kwiyandarika kuko bishobora gutuma mutagera ku nzozi zanyu.”
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yashimiye abarangije amasomo, anabashishikariza gukoresha ikoranabuhanga by’umwihariko iry’ubwenge muntu buhangano, rigezweho mu Isi ya none.
Yagize ati: ” Turabashimira umuhate mwagize, mwarakoze kwitanga, ariko muzirikane ko Isi ya none ikoranabunhaga riza imbere harimo n’iry’ubwenge muntu buhangano bizabafasha guhangana n’ingorane mutazabura guhura nazo.”
Yashimiye ababyeyi uburyo bitanze ngo abana babo bashobore gutsinda.
Uwavuze ahagarariye abanyeshuri basoje amasomo, Calleb Mitari yashimiye Leta, abarimu n’ababyeyi, inshuti n’abavandimwe kuko ubufatanye bwabo ari bwo bwatumye bagera ku musozo w’amasomo yabo, bakaba bahawe impamyabumenyi.
Yavuze ko batazatenguha ababafashije bose muri urwo rugendo.
Ati: “Ntituzatenguha Leta, turi hano mu gushimangira icyo twiyemeje ari ku rwego rw’Igihugu na mpuzamahanga tuzaba indashyikirwa mu guhanga udushya.”
Yashimiye Leta ibaba hafi ngo barusheho kubaka u Rwanda rwababyaye ndetse n’ababyeyi babo kuko hari byinshi bigomwe kugira ngo bagere kuri uyu munsi.
Yavuze ko biyemeje guhanga udushya tuzamura abaturage, kandi twubaka Igihugu.