Munyana Sylvia wabyirukanye impano yo kuririmba ariko agacibwa intege n’abamubwiraga ko ntaho yamugeza kugeza ahuye n’Umuryango Imbuto Foundation ukamufungurira amayira, kuri ubu yishimira ko iyo mpano imaze kumugeza kuri byinshi birimo no kuba arimo kwiyishyurira kwiga kaminuza.
Uyu mukobwa wabyirutse yiyumvamo impano yo kuririmba ariko agacibwa intege ko ntaho byamugeza bitewe naho avuka ndetse no kuba ‘adateye neza ku mubiri’, yishimira aho ageze nyuma yo kudatinya birantega ahubwo agatinyuka kugaragaza impano ye.
Munyana avuga ko akiri umwana muto mu byo yakoraga byose yabijyanishaga no kuririmba uturirimbo tw’abana n’izo yumvaga ku maradiyo.
Gusa ngo yumvaga bimuzamo ntamenye ko ari impano dore ko yagiraga ijwi ritangarirwa na benshi, kugeza ubwo gahunda y’Umuryango Imbuto Foundation yatahuye impano ye ukayikuza kugeza uyu munsi yatangiye kumubyarira inyungu nyinshi.
Ati: “Mu turimo twanjye nabaga ndirimba. Njya kuvoma nararirimbaga, yemwe no ku ishuri nashishikazwaga no kuririmba. Ahubwo ntiraririye amasomo asanzwe sinatsindaga neza. Gusa nubwo numvaga mbikunze sinumvaga hari icyo bizamarira kindi cyane ko nabitukirwaga mu rugo bakanyita umwasama n’ibindi.”
Avuga ko akura yatangiye gutekereza uko yazaba umuririmbyi w’icyamamare ariko ahura n’intambara z’abamuca intege guhera mu muryango n’aho yigaga ku Ishuri rya Gacundezi.
Ati: “Aho ntangiye kwerurira abantu ko mfite impano yo kuririmba kandi nifuza kubikora, nahawe urwamenyo. Abo mu muryango wanjye bambwiye ko ngiye mu bidashoboka ko ntcyo nageraho kuko ntazwi. Bati uzaririmba uturuka i Gacundezi? Uzazamurwa nande? Ahubwo ugiye guta umutwe…”
Akomeza agira ati: “Reka mbabwire n’aka kantu. Hari abambwiye ngo niba uniyumvamo impano ntacyo byakumarira kuko isura yawe uri mubi, urirabura cyane, ntuzakururura àbantu, ntuteye neza nk’abandi bakobwa, nta mataye ufite. Ubwo se urabona arinde uzagutaho igihe? Ibi byarankomeretsaga ariko ngashinyiriza ndetse nkumva ntazabireka. Gusa nanjye sinabonaga aho nzinjirira ngo impano mfite muri iki cyaro wenda izanagere no ku Karere.”
Uko amateka yaje guhidurwa na gahunda ya Imbuto Foundation
Munyana avuga ko intangiriro yo kubona ko inzozi yahoranye zakunda zaturutse kuri gahunda ya Imbuto Foundation yo gushaka abana b’abanyempano bagafashwa kuzimurika.
Ati: “Hanyuma rero ubwo narimo nteragiranwa nitwa icyohe cyananiwe kwiga kikishakira kuririmba, haje gahunda ya Imbuto Foundation bazenguruka mu Turere bashaka abana bafite impano. Nkibyumva nariyibye njya mu marushanwa ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare njya mu batsindiye kujya ku rwego rw’Intara. Ku Ntara twahuriyeyo turi benshi cyane na ho ndatsinda tujya ku rwego rw’Igihugu. Aha twari 120 bashakamo abahiga abandi bakajyanwa kwiga mu ishuri rya muzika ku Nyundo.”
Mu marushanwa ya nyuma yabaye uwa mbere, abona amahirwe ko kujya gukomeza amasomo ya muzika ku Ishuri rya Muzika ku Nyundo mu Karere ka Rubavu. Uyu munsi aririma indirimbo ziri mu njyana gakondo zikundwa n’abantu batari bake.
Nyuma yo gusoza amasomo ya muzika, yatangiye kubyaza umusaruro impano ye ku buryo n’abamushidikanyagaho ubu biboneye ko ibihamya
Ati: “Ubu ngeze aho nishimira na ba bandi batabonaga ko bishoboboka basigaye baremeye. Ubu nize indimi ntazo narinzi pe! Nakoreye amafaranga aho ubu niyishyurira kaminuza nkaba ndi kuyisoza. Mbasha kwiha ikintu cyose nkeneye. Ubu nashinze itsinda ryo kuririmba aho dutumirwa mu birori bitandukanye kandi tukishyurwa neza. Ubu ntawe nsaba abo mu muryango wanjye bamfata nk’uwagaciro ibikenewe gukorwa baba bizeye ko umusanzu wanjye udashobora kubura kandi uba ufatika.”
Munyana avuga ko nasoza amashuri ya kaminuza azatangira ibikorwa birimo gukora imishinga itandukanye yafatanya n’impano yo kuririmba agakomeza kwiteza Imbere.
Asaba abakobwa bagenzi be kudapfukirana impano bafite ahubwo bakitinyuka nubwo baba bahura n’ibicantege.
Gusa anabashishikariza kudashukwa n’ibishashagirana kuko buri gihe bitaba ari zahabu, kandi ko impamba y’urugendo idakwiye kubibagiza intego y’urugendo.
Dan
December 30, 2024 at 9:12 pmAzi kuririmba neza cyane ndumva afite lnkuru
itangaje benshi komerezaho mukobwa@ lmbuto foundation thx kuriyo mpano mwazamuyeðŸ™ðŸ»