Impinduka mu Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda mu 2025
Ubukungu

Impinduka mu Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda mu 2025

Imvaho Nshya

September 12, 2025

Mu mwaka wa 2025, Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ryagize impinduka zifatika binyuze mu bikorwa byibanze ku mavugurura y’amategeko agenga isoko, ubukangurambaga bugamije kuzamura ubumenyi bw’abashoramari, no gukoresha ikoranabuhanga mu micungire n’igenzura.

Ibi byatumye hirindwa ibyuho mu isoko, byongera icyizere cy’abashoramari, ndetse byagura uburyo bwo kubona amafaranga y’igihe kirekire ashorwa mu bikorwa by’iterambere.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) Thapelo Tsheole, yavuze ko ibikorwa byakozwe muri 2025 byari ngombwa kandi byagize uruhare mu kuzamura imikorere y’isoko ry’u Rwanda ry’imari n’imigabane.

Yagize ati: “Aya mavugurura si ugusohoza gusa ibisabwa n’amategeko. Ni uburyo bwo kongera icyizere, guteza imbere udushya no gufasha isoko ryacu kugendana n’iterambere riri ku rwego mpuzamahanga.”

Uretse amavugurura mu by’amategeko n’amabwiriza mashya, CMA yashyize imbaraga mu bukangurambaga no kwigisha abashoramari ku byiza byo gutangira urugendo rwo kuzigama no gushora imari ku isoko ry’imari n’imigabane.

Mu mwaka wa 2025, ibikorwa byo kwigisha abaturage ku bijyanye n’isoko ry’imari byabereye mu ntara zose z’igihugu ndetse n’Umujyi wa Kigali. Abagishijwe muri ubu bukangurambaga harimo cyane cyane urubyiruko n’abashoramari bashya, bagize amahirwe yo gusobanukirwa n’uko isoko rikora n’uburenganzira bwabo nk’abashoramari.

Mu rwego rwo kongera umubare w’ibigo bifite ubushobozi bwo kubona ishoramari, CMA ifatanyije n’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (Rwanda Stock Exchange) yakomeje gushyira mu bikorwa gahunda ya Investment Clinic.

Iyi gahunda itanga ubujyanama ku masosiyete mato n’ayo hagati (SMEs) ku bijyanye n’imiyoborere myiza, uburyo bwo kugaragaza imari neza, n’inzira zo gushaka ishoramari.

Hari ibigo byinshi byafashijwe kwitegura kugira ngo bishobore kwakira abashoramari cyangwa kwiyandikisha ku isoko ry’imari.

Umuyobozi Mukuru wa CMA Thapelo Tsheole, yavuze ko barimo gutegura uburyo bwo gutangiza ibicuruzwa bishya by’imari mu Rwanda, birimo Real Estate Investment Trusts (REITs), Exchange-Traded Funds (ETFs) na sustainability-linked bonds.

Ibi bicuruzwa bishya bizafasha abashoramari kubona amahitamo menshi kandi bitume isoko ry’imari rirushaho kugira ubukana n’amahirwe menshi ku ishoramari ry’igihe kirekire.

Umusaruro wa 2025 werekana ubushake n’uruhare rwa CMA mu kubaka isoko ry’imari rifite imiyoborere inoze, ririmo abashomari benshi kandi rishingiye ku mucyo.

Uko ubukungu bw’u Rwanda bukura, ni na ko isoko ry’imari riba urufunguzo mu guteza imbere ubucuruzi, gutanga akazi no guteza imbere iterambere rirambye ry’igihugu cy’u Rwanda.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA