Impuguke n’abafatanyabikorwa barashakisha uko hahangwa udushya mu kunoza ‘SNS
Ubukungu

Impuguke n’abafatanyabikorwa barashakisha uko hahangwa udushya mu kunoza ‘SNS

NYIRANEZA JUDITH

May 4, 2024

Impuguke n’abafatanyabikorwa mu by’ubuhinzi bahuriye mu nama bahereye ku bibazo byagaragaye mu bijyanye n’imikoreshereze y’amafumbire mu buryo bujyanye n’imiterere y’ubutaka, bagamije kurushaho kunoza gahunda ya ‘Smart Nkunganire System’ SNS kugira ngo hahangwe udushya twakemura ibibazo bikiyigaragaramo.

 Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ndetse n’abafatanyabikorwa barimo ibigo Mpuzamahanga by’ubushakashatsi ku buhinzi CIP na IITA binyujijwe mu mishinga ya RwaSIS na EIA, bunguranye ibitekerezo mu nama bagamije kurushaho gushakira hamwe ibisubizo mu bijyanye n’imikoreshereze y’amafumbire ngo umusaruro wiyongere.

Intego nyamukuru yari iyo guhuriza hamwe ibitekerezo byafasha mu gukemura ibibazo bigendanye no guhanga udushya kuri “Rwanda Smart Nkunganire System” (SNS), sisitemu yifashishwa mu gusaba no gutanga ifumbire ku bahinzi.

Cyamweshi Rusanganwa Athanase umukozi wa RAB akaba n’umuhuzabikorwa w’umushinga Rwanda Soil information services (RwaSis) ugamije gukora inyigo y’ubutaka bw’u Rwanda kugira ngo umuhinzi ajye ahinga ku butaka buzwi imyungu ngugu irimo no kubihuza n’inyigo y’amafumbire.

Yagize ati: ‘Iyi nama yahuje abafatanyabikorwa bo mu Rwanda, Ikigo cya Leta gishinzwe ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi gifite abafatanyabikorwa batandukanye harimo CIP, IITA hari n’abafatanyabikorwa ba hano mu gihugu nka One Acre Fund ‘Tubura’; ETG n’abandi, harebwa uburyo tekinoloji nyinshi zigenda zivumburwa, urugero nk’amafumbire ajyanye n’uduce dutandukanye tw’igihugu byanozwa hahangwa udushya.”

Hari n’abandi bashakashatsi bakora ku mbuto, ku burwayi bw’ibihingwa, mu kurwanya isuri, mu gukoresha amafumbire.”.

Umukozi wa CIP, Dr. Mudereri Bester yavuze ko ari umushinga ukorana na RAB ukaba wagiranye inama n’abafatanyabikorwa batandukanye igamije guhuriza hamwe uburyo bwihariye bwo guhanga udushya kugira ngo ifumbire igere ku bahinzi binyuze muri sisitemu ituma ifumbire ikoreshwa iba ijyanye n’ubutaka.

Yagize ati: “Hakenewe imikoranire n’abikorera, impuguke mu by’ubushakashatsi mu buhinzi by’umwihariko ku birayi n’umuceri.”

Yongeyeho ko abaturage batagomba gukoresha ubwoko bumwe bw’ifumbire hirya no hino mu gihugu hose (NPK) kuko hari ifumbire iba ijyanye n’ubutaka, imiterere y’ikirere, hakanitabwa ku miterere y’ubutaka n’aho buherereye.

Yatangaje ko kugira ngo bikunde bisaba ababifitemo ubumenyi.

Ati: “Iyi nama yatumiwemo abafatanyabikobwa, abatekinisiye, bafite ubumenyi buteye imbere muri urwo rwego rw’amafumbire kugira ngo ibibazo bigaragara bishakirwe ibisubizo, serivisi zigere ku bazikoresha ku buryo bwiza kandi zikoreshwe neza, abantu bakagira ubumenyi buhagije mu gukemura ibibazo bigaragara kandi hakubakwa n’ubushobozi mu buryo bw’imari.”

Ku kijyanye n’ibibazo bigaragara mu kugeza ifumbire ku bahinzi, yavuze ko hagiye gushakishwa uburyo bikemuka, kuko kugeza ifumbire ku bahinzi hakirimo kunyura mu nzira ndende.

Yagize ati: “Ibyo twarabibonye ko ifumbire igera ku baturage itinze, bitewe n’inzira bicamo muri sisitemu (Rwanda Smart Nkunganire System). Birasaba kubinoza binyuze muri Leta n’abafatanyabikorwa, ifumbire ikajya iboneka ku gihe kuko kutabona ifumbire ku gihe bishobora kubangamira umusararuro ntube mwiza. Tuzabiganiraho na Leta gikemuke kuko kubahiriza igihe ku bahinzi ni ingenzi.”

Mudereri kandi yavuze ko hazakomeza gukorwa ubukangurambaga kugira ngo abahinzi bagire ubumenyi ku bijyanye no kugereranya ibipimo by’ifumbire ikwiye.

Ati: “Ku bijyanye n’ubumenyi mu gukoresha ifumbite, hari imyumvire ihari ku ikoreshwa rya sisitemu ku gusaba ifumbire ni yo mpamvu hakorwa ubukangurambaga mu buryo bwo gusaba ifumbite binyuze muri sisitemu ya Smart Nkunganire. Tuzakomeza ubukangurambaga kuri iyo sisitemu ya Smart Nkunganire. Tuzita cyane ku bukangurambaga mu rwego rw’abahinzi hitabwa cyane ku bagore n’urubyiruko.”

Impuguke akaba umushakashatsi mu guhanga udushya, kugeza ubu ukorana n’ibigo 6 bya CGIAR mu guteza imbere tekinoloji mu buhinzi no guhanga udushya, Dr. Murat Sartas yatangarije Imvaho Nshya ko hagiye kurebwa uko gahunda ya Nkunganire yarushaho kunozwa.

Hazakomeza kunozwa serivisi za Smart Nkunganire

Yagize ati: Turareba niba hari icyakorwa ku Rwanda ku bijyanye n’ifumbire, hasanzwe hari sisitemu yo kugeza ifumbire ku bahinzi ariko hari n’ibyakomeza kunozwa kurushaho. Turareba uko abashakashatsi barushaho gukomeza kunoza imikoresherereze ya tekinoloji zitandukanye mu kunoza ubuhinzi. Turagerageza kuganira ku bibazo bitandukanye hashakwe ibisubizo.”

Yongeyeho kandi ko hazakomeza kurebwa uko imikoranire mu rwego rw’imitunganyirizwe y’ubuhinzi haboneka ubushobozi.

Cyamweshi Rusanganwa yavuze ko iyi nama yitezweho gukemura ibibazo bikigaragara mu mikoreshereze y’amafumbire.

Ati: “Icyitezwe ni uko twumvikanye ku bibazo byose bigenda bituma tekinoloji runaka itagera ku muturage, idakoreshwa neza ku muturage kandi ubushakashatsi bwaragaragaje ko urugero niba ukoresheje ifumbire runaka uri bubone umusaruro mwiza ikaba ihari ariko ugasanga umuturage aracyabona umusaruro muke.

Ibyo byose ni byo byaganiriweho ngo tuzarebe igikwiriye n’ikigomba gukorwa kugira ngo serivisi imugereho ndetse ibisabwa byose ngo izo tekiniloji zimugeraho turashaka kubishyira ahagaragara ngo dufatanye kubishyira mu bikorwa.”

Hagarutswe ku mbogamizi zidindiza kugeza ifumbire ku muturage ku gihe harimo urugendo rurerure rwo kugira ngo ifumboire ive mu mahanga igere mu Rwanda, murandasi, ibijyanye na taransiporo aho imihanda itagera neza mu byaro n’ibindi.

Hagenda hashakishwa ibisubizo harimo nk’Uruganda u Rwanda rufite ruzajya ruvanga ifumbire Rwanda Fertilizer Company (RFC) rwashowemo imari na Marroc ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda nibura bizajya byorohera kugeza ifumbire ku muturage.

Umwe mu ba agrodealers wo mu Karere ka Kamonyi we yatangarije Imvaho Nshya ko Smart Nkunganire ifasha guhuza igipimo cy’ifumbire n’ubutaka, gusa hakigaragaramo kuba ifumbire ibageraho itinze, hakaba n’ubwo ikoranabuhanga ribatenguha kubera murandasi igenda buhoro.

Yagize ati: “Mu ntangiriro y’ikoreshwa rya sisitemu ya Smart Nkunganire byasabaga kwitonda kuko ari ugukoresha ikoranabuhanga, ugasanga rimwe na rimwe abahinzi ntibarasobanukirwa neza ibisabwa mu kuzurisha igipimo cy’ifumbire hakurikijwe ubuso n’ibihingwa bizashyirwaho, ifumbire ibageraho itinze, murandasi igenda buhoro. Gusa bigenda bikemuka.”

Guhuza imikoreshereze ku bijyanye n’ifumbire mvaruganda n’inama z’ubuhinzi, abahinzi bagera ku 300,000 mu ikubitiro nibo bazashobora kunoza imikorere yabo, bikavamo inyungu nyinshi no gucunga neza uburumbuke bw’ubutaka.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA