Impuguke za IAEA ziri gusuzuma uko u Rwanda rwiteguye gukoresha ingufu za Nikeleyeri
Ubukungu

Impuguke za IAEA ziri gusuzuma uko u Rwanda rwiteguye gukoresha ingufu za Nikeleyeri

ZIGAMA THEONESTE

March 2, 2026

Impuguke zo mu Kigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Nikereyeli (International Atomic Energy Agency-IAEA) ziri mu Rwanda mu cyiciro cya mbere cy’ubutumwa bwo gusuzuma ibikorwa remezo byahubatswe bya nikleyeri, buzwi nka Integrated Nuclear Infrastructure Review Mission, hagamijwe kureba uko rwiteguye gukoresha izo ingufu mu buryo butekanye, burinzwe kandi burambye.

Ubwo  butumwa bwo gusuzuma bwatangiye kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 9 Werurwe, bufatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rw’u Rwanda rwo gutangira gukoresha ingufu za nikeleyeri mu kugeza amashanyarazi henshi mu gihugu.

Impuguke zizasesengura uko igihugu cyiteguye mu nzego 19 z’ingenzi, zirimo politiki n’ingamba, amategeko n’inzego zigenzura, umutekano n’ubwirinzi, guteza imbere abakozi bafite ubumenyi bukenewe, imicungire y’imyanda y’izo ngufu, ndetse no guhuza imikoranire n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ingufu za nikleyeri, Rwanda Atomic Energy Board (RAEB), cyatangaje ko iri suzuma rizagaragaza ubushake bw’u Rwanda bwo gukurikiza amahame mpuzamahanga meza no gukorera mu mucyo, mu gihe ruri guteza imbere ingufu za nikeleyeri nk’igice cy’igihe kirekire mu kongera amashanyarazi.

Mu gihe cy’icyumweru ubu butumwa bw’izo nzobere buzamara, itsinda rya International Atomic Energy Agency (IAEA) rizahura n’abayobozi ba Leta n’abafatanyabikorwa batandukanye, basuzume intambwe imaze guterwa, bamenye icyuho kikigaragara, banatange inama zafasha gukomeza guteza imbere ibikorwa remezo bya nikeleyeri mu Rwanda.

IAEA yatangaje ko ubu butumwa butemera cyangwa ngo butange uburenganzira bwo kubaka inganda zitanga amashanyarazi akomoka kuri nikeleyeri, ahubwo butanga isuzuma ryigenga n’inama ziyobora ibyiciro bikurikiraho by’iterambere.

Kugeza ubu, u Rwanda rufite abaturage bangana na 84.6% bafite amashanyarazi, mu gihe ikoreshwa ry’ingufu kuri buri muntu riri hafi ya kilowati (kW) 77 ku isaha.

Leta ifite intego yo kugera ku mashanyarazi kuri bose no kongera cyane ikoreshwa ry’ingufu kuri buri muntu bitarenze umwaka wa 2050.

Inzego z’ubayobozi zagaragaje ko amasoko y’ingufu igihugu gifite ubu adahagije kugira ngo yuzuze ibisabwa mu gihe kiri imbere, aho biteganyijwe ko ingufu zizakenerwa zizaba hagati ya jigawati 2.5 na 4.5 mu 2050.

Mu gukemura iki kibazo, Leta y’u Rwanda irimo guteza imbere gahunda yo gukoresha ingufu za nikeleyeri zizunganira izisanzwe.

Iyi gahunda ishingiye ku ikoranabuhanga rya Small Modular Reactors (SMR) mu gutanga amashanyarazi, riteganyijwe gutanga nibura megawati 110 mu ntangiriro za 2030.

U Rwanda rutangaza ko Megawati imwe ituruka kuri SMR ishobora guha amashanyarazi ingo zigera ku 3 000, ku giciro kibarirwa hagati ya miliyoni 2,9 na 4,3 z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri megawati (miliyoni 2 na 3 z’Amadolari ya Amerika).

Dukurikije politiki nshya y’ingufu, kubaka inganda zitanga amashanyarazi ya nikeleyeri bishobora gutwara asaga tiriyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda bitarenze mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2034/2035.

Mu myaka ishize, u Rwanda rwashyizeho umusingi ukomeye w’iterambere rya nikeleyeri binyuze mu bufatanye mpuzamahanga no kongerera ubushobozi inzego n’abantu bazakora muri uru rwego.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA