Impunzi za Sudani zahisemo guhungira mu Rwanda zihizeye umutekano
Imibereho

Impunzi za Sudani zahisemo guhungira mu Rwanda zihizeye umutekano

KAYITARE JEAN PAUL

November 7, 2024

Impunzi za Sudani ziri mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, ziratangaza ko hari itandukaniro rinini hagati y’iwabo no mu Rwanda nkuko bigarukwaho na Noureldin Haroun wahunze intambara yo muri Sudani.

Impunzi zivuga ko kuva muri Sudani yo mu burengerazuba i Darfur kugera muri Sudani y’Epfo ujya muri Uganda ugakomeza uza mu Rwanda, ari urugendo rurerure.

Aboubacar, Umuyobozi w’impunzi za Sudani mu Nkambi ya Mahama, agira ati: “Kuva muri Sudani kugera hano mu Rwanda birakomeye cyane, duhura n’ibibazo mu nzira, bamwe ntabwo bafite ibyangombwa byose. Twataye ibyangombwa byose mu nzu kubera intambara.”

Noureldin Haroun, imwe mu mpunzi zo muri Sudani ziri mu Rwanda, isobanura ko yahisemo guhungira mu Rwanda kubera impumvu zuko rutekanye.

Ati: “Impamvu nahisemo guhungira mu Rwanda ni uko ari igihugu cy’amahoro kandi gitekanye.”

Minatallah Mohammed, umukobwa ukiri muto wahungiye mu Rwanda avuye Sudani, avuga ko akigera mu Rwanda yagowe n’imirire yaho kuko ngo itandukanye n’iy’iwabo.

Ati: “Ikibazo cyacu nyamukuru ni ikijyanye n’imirire kuko hari itandukaniro rinini mu mirire hagati y’iyacu muri Sudani n’iyo mu Rwanda. Mu mirire, ntabwo bafite bimwe n’ibyo tumenyereye.”

Yongeraho ko iyo agiye ku isoko, agira ikibazo gikomeye kinyanye no kumvikana n’abantu mu Kinyarwanda.

Leta y’u Rwanda n’imiryango itari iya Leta bafasha impunzi kubaho no kwiyubaka, bahugurwa uko bakwihangira imirimo.

Bigerwaho impunzi zihabwa amahugurwa agamije kuzinjiza mu mikorere y’ubukungu bwo mu Rwanda.

Noureldin Haroun agira ati: “Mbere yo kuduha igishoro, baraduhugura ngo tumenye uko twakora ubushabitsi bwacu neza ndetse n’uko twaba ba rwiyemezamirimo kugira ngo tubashe gukora ubushabitsi neza.”

Aimable Wilson, Umukozi muri Caritas Rwanda, yabwiye BBC ko iyo barangije amahugurwa bahabwa igishoro.

Yagize ati: “Iyo barangije amahugurwa bakora igenamigambi ry’ubucuruzi (Business Plan), ubundi tukabaha amafaranga yo kuba bakwifasha mu gukora umushinga, aho tubaha 800,000 Frw kugira ngo bakore umushinga uciriritse ubyara inyungu.”

Intambara muri Sudani imaze amezi arenga 18, aho imaze gutuma abantu barenga miliyoni 11 bava mu byabo.

Impunzi za Sudani hafi miliyoni Ebyiri zahungiye hanze nko muri Chad, Sudani y’Epfo, Ethiopia, Centrafrique, Misiri, Uganda ndetse no mu Rwanda.

Abahunga intambara yo muri Sudani bakomeje kwiyongera kuko mu kwezi k’Ukwakira harabarurwaga impunzi hafi 700 zimaze guhungira mu Rwanda.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA