Abari impunzi z’Abarundi bari barahungiye mu Rwanda, batahutse mu gihugu cyabo ku bushake, bashimye uko Abanyarwanda babakiriye mu myaka 10 bari bamaze, bagahamya ko bahakuye ubumenyi ngiro bubafasha kwihangira imirimo.
Ku wa Kabiri tariki ya 25 Ugushyingo 2025, ni bwo u Rwanda rwashyikirije Guverinoma y’u Burundi abaturage bayo 115 bahisemo gutahuka ku bushake, nyuma y’aho bari bahunze imvururu zakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu mu 2015.
Bamwe muri izo mpunzi babwiye itangazamakuru ko nyuma kwakirwa neza mu Rwanda bakigishwa ibikorwa bitandukanye bijyanye no kwiteza imbere mu bukungu no mu mibereho myiza, bahisemo gutaha ku bushake nyuma yo guhamirizwa ko mu gihugu cyabo ari amahoro.
Angelique, umubyeyi w’abana batatu wageze mu Rwanda akiri umwangavu, yavuze ko yahashakiye umugabo yubaka urugo, ahigira ubuzima bwo kubana mu mahoro, gufatanya n’abaturage akaba agiye kubikomereza mu Gihugu cye.
Yagize ati: “Abana banjye bose, bigiraga ubuntu, bakabona amasomo nta kibazo kandi babona ubuvuzi buhendutse, ni ibintu nzakumbura naboneye mu Rwanda, nzahora nshimira Abanyarwanda, by’umwihariko abaganga batwitayeho.”
Undi mugore na we uri mu batahutse witwa Aziza, wageze mu Rwanda ari mukuru, yavuze ko ubuzima bwe mu nkambi bwamwigishije byinshi bizamufasha mu buzima birimo kumenya kudoda imyenda bya kinyamwuga, no gukora indi mirimo y’amaboko, bikaba bizamufasha gutangira ubuzima mu gihugu cye.
Undi witwa Patrick wageze mu Rwanda afite imyaka 10, yabwiye itangazamakuru ko ageze mu nkambi yamenye gukora cyane akibeshaho, kandi ahigira amashuri yisumbuye, atangira ibikorwa by’ubucuruzi.
Abatanze ubuhamya bari mu matsinda agizwe n’imiryango 58 y’abantu 107 babaga mu nkambi y’impunzi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, ndetse n’indi miryango 6 igizwe n’abantu 8 yahungutse ivuye mu Mujyi wa Kigali no mu yindi Mijyi y’u Rwamda.
Bahungutse baherekejwe n’abakozi b’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) n’abayobozi batandukanye muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), ndetse n’abayobozi mu Nzego z’ibanze, bakaba basubiye mu gihugu cyabo banyuze ku mupaka wa Namba mu Karere ka Bugesera, uhuza u Rwanda n’u Burundi.
Uko gutaha ku bushatse byagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda, iy’u Burundi na UNCHR.
Inzego z’ubuyobozi zatangaje ko izo mpunzi zafashijwe kubona imodoka zibatwara ndetse banahabwa inkunga yo kubafasha kugira icyo bakora bageze mu Burundi.
Imibare igaragaza ko kuva muri Kanama 2020 impunzi z’u Burundi zahungutse ziva mu Rwanda ku bushake zigera ku 30 907.
U Rwanda rukomeje gucumbikira impunzi z’Abarundi zigera ku 52 862, abenshi n’ababa mu nkambi ya Mahama bangana na 42 421, abandi bakaba mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi y’u Rwanda, aho bakora ibikorwa bitandukanye bibateza imbere nk’abandi baturarwanda.
U Rwanda rwiyemeje gukomeza kubungabunga umutekano, agaciro n’ubushake bw’abifuza gutaha bose bruhungiyemo kandi rukomeza no kubungabunga umutekano w’akomeza kurubamo.

