Umuryango uharanira iterambere ry’abana abagore n’urubyiruko (SGO), wagaragaje ko mu Rwanda ingo mbonezamikurire (ECD) zikibangamiwe n’abashinzwe kwita ku bana bazirererwamo badafite ubumenyi buhagije ndetse n’ibikorwa remezo bikiri bike bituma abana batitabwaho neza.
Uwo muryango uvuga ko inzego bireba yaba Leta, imiryango itari iya Leta n’iyabikorera bakwiye gushyirahamwe mu guhangana n’iki kibazo.
Ndazivunnye Félix, Umuhuzabikorwa w’imishinga muri SGO, yasobanuye ubushakashatsi uwo muryango wakoranye n’Ikigo cy’Igihugu ginzwe imikurira y’abana bato n’abandi basanze NCDA, aho basanzwe izo ngo zikwiye kwitabwaho by’umwihariko.
Ni ubushakashatsi burimo isesengurq bakoze mu Turere 5 tw’Igihugu turimo Nyagatare, Burera, Nyarugenge, Komonyi na Rutsiro, muri Mata 2024, aho hasuwe ECD zo mu ngo, amarero yashyizwe aho abaturage batuye n’andi akora nk’amashuri.
Yagize ati: “Usanga abantu bita kuri aba bana badafite ubumenyi buhagije, integanyanyigisho zigezweho ntizirabageraho bityo ntabwo abana bagire imyigire myiza.”
Yakomeje avuga ko ibikorwa remezo bituma abo bana biga neza na byo bikiri bike, nyamara abana bajya muri ayo marerero baba bakivuka kugeza ku bafite imyaka 6.
Ati: “Aho bigira ntihajyanye n’igihe n’ibikoresho bakoresha ni bike”.
Yavuze ko kandi hari ECD zubakwa mu ngo bikabangamira ababyeyi b’abana kubera ruba ruri kure bityo agasaba inze bireba ko mbere kubaka hajya hanarebwa ku rugendo abantu bazakora bazana abana kuharerwa.
Umuyobozi ushinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), Macara Faustin, yamera ko ECD zigifite ibibazo byo kwitabwaho, gusa ariko ashimangira ko ababyeyi na bo bakwiye kubigiramo uruhare.
Ati: “Bariya bana bakura bafite ubwonko bukangutse, baragaburirwa. Biri muri gahunda ya Leta ko abana bose bagomba kujya muri ECD. Turasaba ababyeyi kujyana abana muri ECD.”
Mu byagaragaye muri ubu bushakashatsi, ababjijwe 83% bavuga ko bajyana abana kuri ECD n’amaguru, 10% bagakoresha igare, mu gihe 1.5% ari bo bajyanwa mu modoka zabo.
SGO isobanurako yasanze 47.7% by’abafite abana bakora urugendo ruri hagati y’iminota 10-30 bajya kuri ECD, 29.2% bakoresha iminota 10, mu gihe abangana 5.4% bakora urugendo rungana n’isaha.