Abahanga mu by’ubutabire n’inzobere mu buzima barasaba inzego zibishinzwe kongera imbaraga mu kugenzura ikoreshwa ry’ikinyabutabire cya ‘Lead’ mu marangi akoreshwa mu kubaka, kubera ingaruka zikomeye gishobora kugira ku buzima bw’abantu, zirimo kwangiza ubwonko, urwungano rw’imyakura n’imyororokere, ndetse no kongera ibyago byo gukuramo inda ku bagore batwite.
‘Lead’ ni ikinyabutabire gituma amarangi agira ibara ndetse akaba yakuma vuba aho yasizwe, kikaba cyaragiye gikoreshwa mu gukora amarangi mu Rwanda, mu bihe byashize.
Icyakora, ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango uharanira kurengera ibidukikije ARECO Rwanda Nziza, bwagaragaje ko gishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, bityo hakaba hakenewe ubukangurambaga n’ingamba zihamye zo kukirinda.
Ibi byagarutsweho ku wa Gatatu tariki ya 4 Ugushyingo 2026, mu biganiro nyunguranabitekerezo byahuje inzego zitandukanye, zirimo Minisiteri y’Ibidukikije, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzeranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA), Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), abakora amarangi n’abandi bafatanyabikorwa.
Ibi biganiro byibanze ku ngamba zo gukumira ikoreshwa rya Lead mu marangi, kongera ubugenzuzi no gushishikariza ababikora n’abayakoresha guhitamo amarangi atarimo iki kinyabutabire.
Hagaragajwe ko Lead igira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu bakuru, zirimo kwangiza ubwonko, amagufwa n’imyanya myibarukiro. Abakora amarangi basabwe gufata ingamba zo kwirinda gukoresha iki kinyabutabire no gushyira imbere ubuzima bw’abaturage.
Umuyobozi wungirije w’Umuryango ARECO-RWANDA NZIZA, uharanira kurengera ibidukikije no gukumira ikoreshwa ry’ibinyabutabire byangiza ubuzima, Twagirimana Baltazar yashimangiye ko ari ngombwa ko abaturage barushaho gusobanukirwa ububi bwa Lead, bakirinda ibicuruzwa biyirimo, cyane cyane amarangi.
Yagize ati: “Ibi binyabutabire byangiza ubwonko bwabo bikangiza n’imikurire, bikangiza amagufwa, bigatuma abagore batwite bagira ibibazo byo gukuramo inda. Nihashyirweho ingamba abantu bamenye ko gukoresha icyo kinyabutabire, byangiza ubuzima”.
Umuryango ARECO-RWANDA NZIZA ukora kandi ubukangurambaga buri mwaka mu kwezi k’Ukwakira, cyane cyane mu mashuri no mu bigo bikora amarangi, hagamijwe gufasha urubyiruko gusobanukirwa ingaruka za Lead no kwirinda amarangi yaba irimo.
Imibare yatanzwe na ARECO-RWANDA NZIZA igaragaza ko abana barenga miliyoni 1, 3 bashobora kuba bafite uburozi buterwa na Lead mu mubiri.
Iyo mibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (UNICEF) yerekana ko kubera icyo kibazo bituma Leta itakaza asaga miliyoni 790 z’amadolari (asaga miliyari 1,1 z’amafaranga y’u Rwanda) buri mwaka.
Iyo mibare yatanzwe muri ibyo biganiro igaragaza ko ikibazo cy’uburozi buterwa na Lead gihangayikishije Isi, kuko abana barenga miliyoni 800 bafite uburozi buterwa na Lead mu mubiri. Ni mu gihe buri mwaka, abana bagera kuri miliyoni imwe bapfa bazize ingaruka ziterwa na Lead, nyamara ibihugu 106 ntibirashyiraho amabwiriza agenga ikoreshwa rya Lead mu marangi.
Abakora amarangi biyemeje kwirinda gukoresha Lead
Nirere Marie Chantal, umukozi w’uruganda rukora amarangi n’ibindi bicuruzwa bifitanye isano na yo (AMACO PAINTS) yavuze ko uruganda bakorera rumaze gusobanukirwa ingaruka ziterwa na Lead, bityo rukaba rwarafashe icyemezo cyo kutongera kugikoresha mu marangi rukora.
Yagize ati: “Ntabwo tukigikoresha. Twagiye dukora ubushakashatsi kugira ngo tumenye ingaruka gitera, cyane cyane ku bagore batwite no ku bana. Twasanze iyo umugore utwite ahumetse umwuka urimo Lead iva mu irangi, bishobora kugira ingaruka ku mwana atwite, bikaba byanamuviramo gukuramo inda.”
Yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya izo ngaruka, bahisemo gukoresha ibindi binyabutabire byifashishwa mu nganda kandi bitagira ingaruka nk’iza Lead ku buzima, mu rwego rwo kurengera abakiliya babo.
Yashimangiye ko gukoresha amarangi atarimo Lead ari imwe mu nzira zo kurinda ubuzima bw’abaturage no gutanga umusanzu mu gukumira uburozi buterwa n’iki kinyabutabire.
Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) na cyo kiri mu bafatanyabikorwa bafite uruhare
mu kurwanya ikoreshwa rya Lead mu marangi, binyuze mu gushyiraho no kuvugurura ibipimo
by’ubuziranenge no gufasha inganda kubyubahiriza.
Umukozi wa RSB ushinzwe ibinyabutabire bikoreshwa mu nganda, Clement Uwimana, yasobanuye ko ubuziranenge bushingira ku bipimo ngenderwaho byemejwe ku rwego rw’igihugu, akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Yagaragaje ko RSB ikorana n’impuguke, inganda, amashuri makuru n’imiryango itandukanye kugira ngo ibipimo bishyirwaho bishingire ku bumenyi n’ubushobozi bwa tekiniki.
Yasobanuye kandi ko ibipimo ngenderwaho bitaguma uko byashyizweho burundu, ahubwo ko hari igihe bisubirwamo kugira ngo harebwe niba bigihuye n’igihe, ikoranabuhanga n’ibikenewe mu nganda.
Uwimana yagarutse kandi ku ruhare rw’ibipimo by’ubuziranenge mu kurinda ubuzima
bw’abaturage, ashimangira ko hakenewe ubufatanye bw’abafatanyabikorwa kugira ngo
amategeko n’ibipimo bisanzweho bishyirwe mu bikorwa.
Yagaragaje kandi ko hakenewe gukomeza ubushobozi bwo kugenzura ibicuruzwa,
gupima ibigize amarangi no gukurikirana isoko kugira ngo ibipimo by’ubuziranenge
byubahirizwe.
Yongeraho ko hakenewe no kongera ubushakashatsi no gukorana n’abafatanyabikorwa kugira
ngo harebwe ibibazo bishobora kuba bitaramenyekana neza ku isoko.
Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’iki kibazo, Umuryango ARECO-RWANDA NZIZA, ku nkunga y’Umushinga Lead Exposure Elimination Project (LEEP), urimo gukorana na Minisiteri y’Ibidukikije (MoE), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA).
Ubu bufatanye bugamije kongera ubumenyi ku ngaruka za Lead iri mu marangi, gukomeza iyubahirizwa ry’amabwiriza ayigenga no gushyigikira abakora amarangi mu kwimukira ku ikoranabuhanga ritangiza ubuzima.


