Bamwe mu bitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga (EXPO 2025) bakaba banasanzwe baryitabira, bavuga ko bishimiye cyane iy’uyu mwaka kuko ifite umwihariko wo kuba yaritabiriwe n’abashoramari benshi ugereranyije n’izabaye mbere.
By’umwihariko mu byo bahamya ko byabanyuze ni ugusanga hamurikwamo serivisi nshya nk’izitangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Irangamuntu (NIDA) giteganya gutanga indangamuntu koranabuhanga ndetse n’Imvaho Nshya nk’ikinyamakuru cy’Abanyarwanda.
EXPO irimo kuba ku nshuro ya 28, aho abayitabiriye inshuro nyinshi bavuga ko iyo kuri iyi nshuro bishimiye ko yitabiriwe na kompanyi zitandukanye n’inzego z’ubuyobozi.
Baratsikimba Pasiteri uri mu bacuruza ibinyobwa akaba yitabiriye ku nshuro ya kabiri, avuga ko EXPO y’uyu mwaka ifite umwihariko ndetse nubwo byari mu minsi ya mbere ariko itanga icyizere ko bazayungukiramo byinshi.
Ati: “Mu minsi ya mbere biba bitaragaragaza isura ariko dufite icyizere cy’uko izashyuha tukabona abakiriya. Uko ipanze ipanze neza, harimo udushya twinshi; nkubu Imvaho Nshya yajemo, twagize umugisha hazamo na NIDA ikora indangamuntu bivuze ko harimo kwegereza abaturage serivisi.
Byatumye menya ko Imvaho Nshya ikora kandi namenye ko ikorera mu kigo gishobora kumpa serivisi zirimo gucapa no kwandikisha ku myenda n’ibindi.”
Uwera Irene uri mu bacuruza ibyakorewe mu Rwanda (Made in Rwanda), uvuga ko atari ubwa mbere ayitabiriye ariko kandi bishimira ko serivisi zose zabegereye.
Ati: “Si ubwa mbere nyitabiriye mu minsi yambere abantu barasura bakazagaruka bakagura ikizere cyo kirahari. Aho iyi EXPO itandukaniye n’izabanje ni uko harimo ibigo byinshi nk’ubu uwashaka kwamamaza Imvaho Nshya nabonye ihari. Amakuru y’aho ikorera ntayo nari mfite ikindi uramutse ufite ibyo ushaka gupurintinga wabagana bakabigufashamo.”
“[…] Imvaho Nshya turayikunda tuyizi kuva kera, ikora neza, iramamaza nanjye nishimiye kuyibona muri iyi EXPO. Hajemo nagahunda y’irangamutu (NIDA) twarabikunze cyane na byo babizanye vuba ntabwo byari bisanzwe.”
Imurikagurisha mpuzamahanga ry’u Rwanda rya 2025 kandi ryitabiriwe n’urubyiruko haba abacuruza n’abafitemo ibiraka, nabo bavuga ko ari igihe cyiza cyo kwigiramo byinshi nkuko Ingabire Goreth ufitemo ikiraka abisobanura.
Ati: “Maze umwaka umwe ndangije ishuri ariko nabonye EXPO ari ahantu heza ku rubyiruko hatanga akazi hadashingiye ko uba muri Kigali, kuko nkubu nge naturutse mu bugesera, ikindi umuntu yahigira byinshi nkubu nge naritegereje numva ngomba kuva hano nange nshaka utwo nikorera kuko hari abo tungana nabonye bafite utuntu duto kandi barimo kwinjiza ayabo (Amafaranga) urugero nk’injugu.”
Rifitabaryo Jean Baptiste, urimo ucuruza injugu muri EXPO avuga ko yishimiye cyane kuyitabira kuko azahakura byinshi birimo kumenya uko umuntu yakorera abakiriya benshi icyarimwe kandi agatanga serivisi inoze.
Ikindi avuga ko yahigiye ko imurikagurisha rititabirwa gusa n’abafite ibintu bihambaye bacuruza ahubwo n’abagitangira bayitabira kandi bakagurirwa.
Ati: “Ni ubwa mbere nitabiriye EXPO ariko byanyigishije ko natwe tugishakisha twahaza bigakunda, byanteye imbaraga n’icyizere byo gukora cyane.”
Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’u Rwanda rizwi nka EXPO 2025 ribaye ku nshuro ya 28, rikaba ryaratangiye ku wa 29 Nyakanga rikazasoza ku ya 17 Kanama 2025, aho ryitabiriwe n’ibigo bisaga 480 biturutse mu bihugu 30 harimo n’u Rwanda.
Urwego rw’Abikorera (PSF) ruvuga ko iri murikagurisha mpuzamahanga ngarukamwaka, ryatumye ibikoresho bikorerwa mu Rwanda byiyongera mu bwinshi no mu bwiza, mu baryitabiriye hakaba harimo abarenga 344 bakora ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda.