Umuhanzi w’Umunyarwanda Uwihanganye Seleman, uzwi nka Seleman Dicoz, yasobanuye icyamuteye guhimba indirimbo yise “Turaberewe” yahuriyemo na bamwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu njyana ya gakondo mu Rwanda, barimo Daniel Ngarukiye na Sentore Lionel.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Imvaho Nshya, Selemana Dicoz yavuze ko impamvu yamuteye bandika iyo ndirimbo kwari ukigira ngo nk’abahanzi bakorera umuziki wabo hanze y’Igihugu batange umusanzu wa bo.
Ati: “Igitekerezo cyayo cyaje nk’ubundi buhanzi mu buryo busanzwe, ariko ndavuga nti ni byiza ko mpuza imbaraga n’abagenzi banjye bakorera umuziki hanze y’igihugu kugira ngo natwe tugire umusanzu dutanga nk’Abanyarwanda, binyuze mu bihangano byacu.”
Ubwo yabazwaga niba iyo ndirimbo yarahimbiye kwifashishwa mu kwamamaza Perezida Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga, Seleman yavuze ko iyo ndirimbo yakorewe Abanyarwanda bose ngo ibafashe kwishimria ibyiza by’Igihugu.
Seleman yagize ati: “Mu by’ukuri iyi ndirimbo twayikoreye Abanyarwanda bose kugira ngo ijye ibafasha kwishimira ibyiza Igihugu cyacu cyagiye kigeraho. Ariko rero iramutse inifashishijwe mu kwamamaza Perezida Kagame byadushimisha cyane dore ko aho Igihugu kigeze tubikesha imyoborere myiza arangaje imbere.”
Muri iyo ndirimbo harimo igika kigira kiti: “Abanyarwanda turaberewe twamenye icyo dushaka kitubereye, niba uri kumwe natwe wikwifata cinya aka kadiho, turi bene Gihanga, ibi ntako bisa, Ingenzi Imena urugamba yabanje imbere, ubuhizi ni buturange nitwikamate.”
Seleman asobanura ko ibijyanye n’ibyo Abanyarwanda bamenye bibabereye birimo kwihesha agaciro, gukunda umurimo, guharanira kwigira, n’ibindi byinshi Leta yashyize imbere kugira ngo Igihugu gitere imbere, bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda ubwabo.
Ibintu bashingiraho bavuga ko badakwiye gutakaza ayo mahirwe yo kubura ubuyobozi bwiza.
Ngo ubutumwa buri muri iyo ndirimbo bugenewe Abanyarwanda, bugomba kujya bubafasha kuzirikana Igihugu cyabo aho bari hose, kandi bagaharanira kugira uruhare mu iterambere rya cyo.
Uretse indirimbo Turaberewe Seleman Dicoz azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ikimata, Ni Bon, Love Potion, Nikupende n’izindi akaba afite Imizingo ibiri (Album).
Ni indirimbo yahuriyemo n’abahanzi batandukanye barimo ab’injyana gakondo nka Daniel Ngarukiye, Sentore Lionel, Charles Uwizihiwe ndetse na Seleman Dicoz ubwe.