Imvano y’izina ‘Nzazicundira’ ry’igitaramo cy’Ishyaka ry’Intore
Imyidagaduro

Imvano y’izina ‘Nzazicundira’ ry’igitaramo cy’Ishyaka ry’Intore

MUTETERAZINA SHIFAH

January 20, 2026

Itorero Ishyaka ry’Intore ryagaragaje ko impamvu bise igitaramo cyabo ‘Nzazicundira’ ari uko kizaba gicyeza ubutwari bw’abagore n’abakobwa mu kubaka igihugu bashingiye ku mateka y’u Rwanda.

Iryo torero rigiye kumara imyaka 2, rikunze gukora ibitaramo bigamije gusobanura amwe mu mateka atandukanye yaranze igihugu ariko kandi agaragaraza ubutwari bw’Abanyarwanda aho icyo baherukaga gukora ari icyo bise ‘Indirirarugamba’ cyashimangiraga uko abana bakiri bato batozwaga gukunda Igihugu bakabikurana ku buryo batatinyaga kugana itabaro.

Mu kiganiro cyihariye Imvaho Nshya yagiranye n’Umuyobozi w’Ishyaka ry’Intore, Cyogere Edmond yavuze ko batekereje izina ‘Nzazicundira’ bifuza kugararagaza ubutwari bwaranze abari n’abategarugori mu mateka y’u Rwanda.

Yagize ati: “Icya mbere itariki y’igitaramo ibanziriza Umunsi w’Intwari mu izina harimo Nzazicundira kandi mu Kinyarwanda hacunda abagore n’abakobwa, bivuze ko tugiye kuvuga ubutwari bw’Abagore mu mateka y’u Rwanda.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, aherutse gusangiza ubutumwa abamukurikira ku rubuga rwa X bugaruka kuri icyo gitaramo, avuga ko ari igitaramo kigaragaza uruhare rw’abagore ku rugamba.

Yanditse ati: “Nabajije Cyogere mu bahungu, nti Igitaramo gifite iyihe nsanganyamatsiko? ati: Igitaramo cy’Ishyaka ry’Intore cyitwa ‘NZAZICUNDIRA.” Mu mateka, abagore n’abakobwa bajyaga ku rugamba, bamwe bakavuga bati ni yo ntafata umuheto, Ingabo zacu nzazicundira.”

Yunzemo ati: “Ni igitaramo kigiye kuvuga ku butwari bw’abagore kandi turi abagabo, ikigaragaza ko tuzirikana ubwo butwari tunashishikariza, Abanyarwanda muri rusange ko bamenya ko n’abagore b’i Rwanda bari intwari atari iby’ubu ko ahubwo na kera bahozeho kandi bahoranye izo ndangagaciro.”

Akomeza avuga ko igishimangira ko mu Rwanda rwo hambere abagore bahabwaga agaciro harimo ko umwami yasabwaga kuba afite umugabekazi, akaba ari we mujyanama mukuru wa mbere bityo hakwiye gushyirwamo imbaraga uwo murunga ugakomezwa.

Biteganyijwe ko igitaramo cy’Ishyaka ry’Intore kizaba tariki 31 Mutarama 2026, mu nyubako ya  Intare Conference Arena aho hari ibyiciro bitatu by’ibiciro icyitwa Ishyaka (kwishyurwa ni ibihumbi 10Frw), Indirirarugamba (ibihumbi 20 Frw), hamwe n’ikindi kitirirwe igitaramo hazishyurwa “Nzazicunda” (ibihumbi 35 Frw).

Cyogere avuga ko muri ‘Nzazicundira’ bazaba bagaruka ku butwari bw’abagore

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA