Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yagiranye na Jeune Afrique abajijwe ku mubano n’u Burundi yavuze ko imvugo za Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Evariste zitoroshya imibanire ahubwo hari aho zitambamira umubano w’ibihugu byombi.
Abajijwe niba ingabo z’u Burundi zaravuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Amb Nduhungirehe yasubije ko ingabo z’u Burundi zikiri mu Burundi kandi Guverinoma y’u Burundi ibizi neza.
Yagize ati: “Abasirikare basaga 20 000 boherejwe muri Kivu y’Amajyepfo, aho bazibiye, bashyiraho nyirantarengwa ku batuye Minembwe no mu nkengero zaho, babiba amagambo y’urwango, bibasira Abanyamulenge.”
Byarushijeho kuba bibi, ubwo Ihuriro AFC/M23 ryafataga umujyi wa Uvira.
Nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Uvira, habaye inama hagati y’abayobozi b’umutekano b’u Burundi n’u Rwanda zabereye ku mupaka ku ya 14 na 28 Ukuboza 2025, ngo hareberwe hamwe uburyo ibibazo byakemurwa.
Intego y’u Rwanda ikomeje kuba iyo gushaka ko hazahurwa imibanire n’u Burundi. Ikibabaje gusa ni uko, Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga bakomeza gukwirakwiza amagambo abangamira umubano, ntibyoroshye akazi kacu ko kuzahura imibanire.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi kuko u Burundi bushinja u Rwanda kubwima abashatse guhirika “ubutegetsi” mu 2015, ndetse bukavuga ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa RED Tabara ariko u Rwanda rurabihakana.
Ikibazo kiremereye kizitira umubano hagati y’ibihugu byombi ni uko Perezida Ndayishimiye n’abandi bayobozi bihanukira bakavuga ko u Rwanda rufite gahunda yo gutera u Burundi, byatumye bunafunga imipaka yabwo ku butaka ibuhuza n’u Rwanda.
Ikindi ni uko bwahisemo kwifatanya n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zikorana na FDLR, bukorana nabo.