Imvura yaguye muri Gashyantare yishe abantu 11 ikomeretsa 49
Amakuru

Imvura yaguye muri Gashyantare yishe abantu 11 ikomeretsa 49

KAMALIZA AGNES

February 25, 2026

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, (MINEMA) yatangaje ko imvura yaguye mu Gihugu hose kuva ku wa 01 kugeza ku wa 22 Gashyantare 2026, imaze guhitana abantu 11, abandi 49 barakomereka ndetse yangije n’ibikorwa remezo bitandukanye.

MINEMA igaragaza ko iyo mvura yangije imyaka iri ku buso bwa hegitari 130, inzu 147 zirangirika, isenya ibyumba by’amashuri 9 n’imihanda 19, isenya ibiraro 21 ndetse yishe amatungo 21.

Bivugwa ko abantu umunani bishwe n’inkuba, babiri bahitanwa n’inkangu, mu gihe undi umwe yishwe n’amazi yatewe n’imyuzure.

Akarere ka Rutsiro ni ko kagize umubare munini w’abantu bapfuye aho habarurwayo batanu, kagakurikirwa na Nyarugenge hapfuye batatu, n’abandi babiri bapfiriye mu Karere ka Huye.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) giherutse kuburira abaturarwanda ko kuva mu mpera za Gashyantare kugeza muri Gicurasi, hateganyijwe imvura izaba iri hejuru y’ikigereranyo gisanzwe.

Meteo Rwanda yavuze ko imvura izagwa izaba iri hagati ya milimetero 280 na 800, ikaba iri hejuru gato y’ikigereranyo cyari gisanzwe kiri hagati ya milimetero 270 na 770.

Hagati yo ku wa 21-28 Gashyantare, hitezwe imvura iri hagati ya milimetero 80 na 150, ikaba iri hejuru cyane y’ikigereranyo cy’imyaka 30 ishize cyari hagati ya milimetero 10 na 80.

MINEMA kandi yateguje ko hashobora kuba ibiza birimo inkangu, imyuzure, inkuba n’umuyaga mwinshi kandi bishobora kuzateza imfu no gukomereka, gusenyuka kw’ibikorwa remezo n’ibindi.

Abanyarwanda bagirwa inama yo kwimuka ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga, kugenzura amazu batuyemo no kuyazirika ibisenge, guca inzira z’amazi, kwirinda kujya mu mvura, ababyeyi n’abarezi bagafasha abana babo bajya ku mashuri no kwirinda ibindi bikorwa byatuma bahasiga ubuzima.

Abaturage kandi basabwa kwirinda gukoresha ibishanga n’inzira zirimo amazi menshi mu gihe cy’imvura, gutwara ibinyabiziga bitonze mu mihanda inyerera, kurinda abana gukinira mu byobo n’imiferege irangaye, kwitondera ibikoresho by’amashanyarazi mu gihe cy’inkuba, no kwirinda insinga z’amashanyarazi zaguye hasi.

Abayobozi b’Inzego z’ibanze basabwa kongera imbaraga mu gukumira ibiza binyuze mu muganda; basibura  imiyoboro y’amazi, kwimura by’agateganyo imiryango ituye mu bice bishobora kwibasirwa n’ibiza, gutegura uburyo bwihuse bwo gutabara, kumenya ahantu hashobora kwibasirwa n’ibiza, no gufasha abaturage gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA