Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko imvura nyinshi yibasiye ibice bitandukanye by’Igihugu ku wa Gatatu, tariki ya 18 Werurwe, yahitanye abana babiri, inakomeretsa abandi bantu bane ndetse yangiza hegitari zirenga 30 z’ibihingwa.
MINEMA itangazako abo bana bapfuye bari bafite imyaka 4 na 3, bakaba bararohamye mu mugezi wa Kabimbiro uherereye mu Karere ka Karongi.
Bombi bigaga mu ishuri ry’inshuke ryo mu Murenge wa Mutuntu, aho kugeza ubu umwe muri abo bana batwawe n’amazi y’imvura atari yaboneka.
Abantu bane na bo bagizweho ingaruka n’ibi bihe by’imihindagurikire y’ikirere, barimo batatu bakubiswe n’inkuba.
Mu Karere ka Rwamagana, abagore babiri bafite imyaka 29 na 34 bajyanywe mu bitaro nyuma yo gukubitwa n’inkuba, mu gihe umugabo umwe wo mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo yakomerekejwe n’ibiza.
Mu Karere ka Kayonza, umukobwa w’imyaka 12 yakomeretse nyuma y’uko umuyaga mwinshi wangije ibikorwa remezo na we bikamugwaho.
Iyi mvura kandi yangije ubuhinzi, aho MINEMA yatangaje ko hegitari zirenga 30 z’ibihingwa zangiritse mu Murenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo. Ibyangiritse birimo ibigori, ibishyimbo, insina, amasaka n’imyumbati ndetse n’ibigega by’amazi 18 byangiritse.
Ibikorwa remezo n’imitungo byangiritse, aho umuyaga mwinshi watwaye ibisenge by’inzu mu turere dutandukanye turimo Nyamasheke, Kayonza, Gicumbi, Nyagatare na Kicukiro, ugasiga imiryango myinshi idafite aho kuba.
Mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza, umuyaga wasenye ibyumba by’amashuri birindwi ku Ishuri Ribanza rya EP Amahoro ndetse n’urusengero.
Mu Karere ka Musanze, inkuba yakubise transformateur y’amashanyarazi bituma umuriro ubura by’igihe gito, nyuma Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) kirawugarura.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) gitangaza ko mu Rwanda hateganyijwe kuzagwa , imvura irenzeho gato isanzwe mu gihe cy’amezi ya Werurwe kugeza Gicurasi.
Iteganyagihe rigaragaza ko imvura izaba iri hagati ya milimetero 280 na 800, ugereranyije n’isanzwe igwa iba iri hagati ya milimetero 270 na 770.
