Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko imvura iteganyijwe mu Muhindo wa 2025, iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu bihe by’umuhindo, ni ukuvuga guhera mu kwezi kwa Nzeri kugeza mu Ukuboza.
Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi, yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Kanama 2025 ubwo hatangazwaga imvura iteganyijwe mu gihe cy’Umuhindo 2025.
Imvura iteganyijwe izaturuka ku bushyuhe bwo mu nyanja ngari; iya Pasifika n’iy’Ubuhinde buri ku gipimo cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe bwo muri izi Nyanja.
Ati: “Muri rusange ubushyuhe bwo mu Nyanja ngari buzagenda bugabanyuka buhoro buhoro uko tugana mu mpera z’iki gihembwe cy’imvura y’Umuhindo 2025, bitewe n’ikinyabihe cyo mu nyanja ngari cyitwa La Niña giteganyijwe.
Tugereranyije mu myaka ya vuba, imvura iteganyijwe mu Muhindo wa 2025 ijya gusa n’iyaguye mu Muhindo wa 2016 na 2017.”
Imvura iri hagati ya milimetero 300 na 400 biteganyijwe ko izagwa mu Karere ka Kirehe, mu burasirazuba bw’Akarere ka Ngoma ndetse no mu gice kinini cy’amajyepfo y’Akarere ka Kayonza.
Imvura iri hagati ya milimetero 400 na 500 iteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, Amayaga, mu Turere twa Bugesera, Rwamagana na Gatsibo, mu majyepfo y’Uturere twa Nyagatare na Gicumbi, mu gice cy’amajyaruguru y’Akarere ka Kayonza no mu bice bisigaye by’Akarere ka Ngoma.
Ni mu gihe imvura iri hagati ya milimetero 500 na 600 iteganyijwe mu Karere ka Rulindo, mu Ntara y’Amajyepfo uretse mu bice by’Amayaga n’iby’iburengerazuba bw’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru.
Iteganyijwe kandi mu burasirazuba bw’Uturere twa Karongi na Rutsiro, mu majyepfo y’Akarere ka Burera, mu Turere twa Ngororero na Gakenke uretse mu bice by’amajyaruguru yatwo, mu burengerazuba n’amajyepfo (ikibaya cya Bugarama) by’Akarere ka Rusizi no mu bice bisigaye by’Uturere twa Nyagatare na Gicumbi.
Itangira ry’imvura y’Umuhindo 2025 n’igihe izacikira
Aimable Gahigi, Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, yavuze ko imvura y’umuhindo izatangira kugwa hagati y’itariki 08 na 15 Nzeri 2025 mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Turere twa Musanze, Burera na Nyamagabe, ibice by’amajyaruguru by’Uturere twa Rulindo na Gicumbi, mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyaruguru, Nyanza na Ruhango, mu Turere twa Muhanga na Gakenke uretse uburasirazuba bwatwo ndetse no mu bice by’uburengerazuba n’amajyaruguru by’Akarere ka Nyagatare.
Akomeza agira ati: “Hagati ya 15 na 22 Nzeri 2025 imvura izagwa mu Turere twa Gatsibo na Huye, uburasirazuba bw’Uturere twa Muhanga na Gakenke, ibice byo hagati by’Uturere twa Nyaruguru, Nyanza na Ruhango, ahasigaye mu Turere twa Nyagatare, Gicumbi na Rulindo ndetse no mu majyaruguru y’Akarere ka Kayonza no mu Karere ka Kamonyi uretse igice cy’uburasirazuba.”
Kuva tariki 22 kugeza 29 Nzeri 2025 imvura izagwa mu Mujyi wa Kigali, mu Turere twa Gisagara, Bugesera na Rwamagana, uburasirazuba bw’Uturere twa Nyaruguru, Nyanza, Ruhango na Kamonyi, mu bice byo hagati by’Akarere ka Kayonza no mu Karere ka Ngoma uretse igice cy’iburasirazuba.
Mu gihe kuva ku wa 29 Nzeri kugeza ku wa 06 Ukwakira 2025 imvura izagwa mu Karere ka Kirehe, mu burasirazuba bw’Akarere ka Ngoma ndetse n’amajyepfo y’Akarere ka Kayonza.
Imvura iteganyijwe gucika mu kwezi ku Ukuboza
Hagati ya 15 na 22 Ukuboza 2025, imvura izacika mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyaruguru uretse mu burengerazuba bw’Akarere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyepfo uretse mu Karere ka Nyamagabe no mu burengerazuba bw’Akarere ka Nyaruguru, mu burasirazuba bw’Uturere twa Ngororero na Karongi.
Mu gihe hagati ya 22 na 29 Ukuboza 2025 imvura izacika mu Karere ka Nyamagabe, mu Ntara y’Iburengerazuba uretse mu burasirazuba bw’Uturere twa Ngororero na Karongi ndetse no mu burengerazuba bw’Uturere twa Musanze na Nyaruguru.