Ingabo za RPA zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse igatwara Abatutsi barenga miliyoni, hashyizweho politiki zitandukanye zirimo n’izo kongera kugarura ubumwe mu banyarwanda. Ubumwe ntibwari gushoboka abagize uruhare muri Jenoside badafashwe ngo hatangwe ubutabera ku bayikorewe.
Me Richard Gisagara avuga ko ibihugu bigera ku 9 byo mu Burengerazuba bw’Isi ari byo bimaze kuburanisha abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe ibigera kuri 16 byohereje mu Rwanda abakoze Jenoside.
Mu kiganiro na Imvaho Nshya, Me Gisagara avuga ko nk’igihugu cy’u Bufaransa mu 2014 ari bwo cyatangiye kuburanisha abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside, mu gihe u Rwanda rwatanze impapuro zibata muri yombi mu 1995.
Gukurikirana ibyaha bya Jenoside mu Bufaransa, Me Gisagara avuga ko byatwaye igihe kinini cyane ko imanza z’abakekwaho Jenoside bari muri iki gihugu zitajya ziburamo ikintu cya Politiki.
Ati: “Jenoside harimo ikintu cya politiki kuko nta Jenoside ishobora kubaho idakozwe na Leta no mu kuyikurikirana mu manza zayo, ntihaburamo politiki.
Mu Bufaransa nk’igihugu cyari inshuti na Guverinoma yakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994, ntabwo kuburanisha izo manza ari ibintu bahise bihutira cyane cyane ko hari n’abantu benshi bahungishijwe, harimo abijyanye bagera mu Bufaransa, abo bahungishije barabajyana kandi bari bafite uruhare rukomeye muri Jenoside.
U Bufaransa mu minsi ya mbere ntabwo bwigeze bugira ubushake bwa politiki bwo kuburanisha abo bantu kubera ko bari bafite aho bahuriye na Jenoside yakozwe, bafite ubwoba […] mbere ntibari bazi ko Jenoside izahagarikwa ndavuga abo bashyigikiye Jenoside yakozwe, wenda bumvaga bazatsinda ariko aho batsindiwe batangiye gutekereza babona ko bizabagiraho ingaruka mu mategeko, ni yo mpamvu imanza bazigendesheje gahoro.”
Agaragaza ko indi mpamvu hari abantu abantu basanzwe batumvaga Jenoside icyo ari cyo kandi batumva impamvu izo manza zaburanishirizwa mu Bufaransa kuko amakuru bari bafite ni ayo bahabwaga na ba bayobozi bari hafi y’ikorwa rya Jenoside, akaba ari cyo cyatumye imanza zitinda.
Me Gisagara avuga ko ubwo hibukwaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, amahanga yari atangiye gusobanukirwa kandi na Leta y’u Rwanda itangiye kubishyiramo ingufu nyinshi isobanurira amahanga ku buryo amahanga yatangiye kumva ko ari ikibazo kandi ko n’u Bufaransa bufite abantu benshi bakoze Jenoside.
U Bufaransa bumaze gushyirwaho igitutu n’amahanga ndetse n’u Rwanda kuko iki gihugu cyagize uruhare muri Jenoside kandi n’abagihungiyemo ntibaburanishwa.
Icyo gitutu cyatumye nibura mu Bufaransa urubanza rwa mbere rw’uwitwa Cpt Pascal Simbikangwa wahoze akuriye ubutasi aburanishwa mu 2014.
Mu kiganiro cyihariye na Imvaho Nshya, Me Gisagara avuga ko iyo uvuze izina Simbikangwa umuntu wese ahita yumva Jenoside kuko ryari izina rikomeye biturutse no ku iyicarubozo yajya akorera abantu.
Akomeza agira ati: “Ni we waburanishijwe bwa mbere, dosiye ye irakirwa kandi icyaha kiramuhama akatirwa igifungo cy’imyaka 25 arajurira icyaha kirongera kiramuhama.”
Nyuma y’aho Perezida Emmanuel Macro asuriye u Rwanda, habayeho ubushake bwa politiki bituma abandi bakoze Jenoside bakurikiranwa, imanza nyinshi zitangira kuburanishwa.
Ubutabera bw’u Rwanda bwatangiye gukorana n’ubw’u Bufaransa ndetse n’abagenzacyaha batangira kuza mu Rwanda nubwo mbere bazaga ariko ngo harimo ubushake buke bwa politiki.
Urubanza rwa Cpt Simbikangwa rurangiye mu 2014, rwakurikiwe n’urw’abagabo bari aba Burugumesitiri i Kabarondo mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba; Ngenzi Octavier na Barahira Tito bahamijwe ibyaha birimo kwica Abatutsi i Kabarondo, bakatirwa igihano cyo gufungwa burundu.
Me Richard Gisagara avuga ko izo manza ari zo zarangiye burundu kandi hishyurwa n’indishyi z’akababaro, zihabwa Abarokotse ba Kabarondo.
Muhayimana Claude ukomoka ku Kibuye (ubu ni mu Karere ka Karongi) na we yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bisesero, aho yari umushoferi watundaga interahamwe zazaga kwica Abatutsi mu Bisesero.
Yahamijwe ibyaha bya Jenoside akatirwa igihano cy’igifungo kingana n’imyaka 14. Yajuririye icyemezo cy’urukiko, urubanza rwe ruhabwa igihe bityo rukaba ruzaburanishwa mu kwezi kwa Gashyantare 2026.
Icyakoze Me Gisagara uburana uru rubanza agaragaza impungenge z’uko Muhayimana ashobora gutoroka ubutabera.
Nyuma y’urubanza rwa Muhayimana Claude, Me Gisagraa avuga ko hakurikiyeho urubanza rwa Laurent Bukibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura Gikongoro.
Akurikiranyweho ubwicanyi bwabereye hirya no hino ku Gikongoro. Yahamijwe icyaha cya Jenoside akatirwa imyaka igera kuri 20 arajurira ariko apfa ataburanye urubanza rw’ubujurire.
Me Gisagara akomeza agira ati: “Iyo umuntu apfuye ni icyo kiganiro mpaka dusigaye dufite muri iyi minsi, twe turashaka ko nubwo bwose yapfuye dukomeza kuburana indishyi. Ntabwo dushaka kubireka gutya gusa, parike ntibishaka kuko yasabye ko ikirego cyacu cyavaho n’abacamanza ba mbere barabyanga ariko turajurira, ubu turi mu bujurire kuri icyo ngicyo.”
Nyuma y’uru rubanza rwa Bukibaruta, hakurikiyeho urubanza rwa Hategekimana Philippe wahinduye amazina akiyita Manier Biguma, yahoze ari Adjudent muri Jandarumori i Nyanza akaba akurikiranyweho Abatutsi biciwe kuri za bariyeri i Nyanza no muri IZAR Isonga.
Icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi cyaramuhamye ahanishwa igihano cya burundu. Uruhare rwe muri Jenoside, ni uko yazanaga imbunda nini ya Mortier akarasa aho Abatutsi babaga bahungiye.
Me Gisagara avuga ko mu Bufaransa, iperereza ku manza za Jenoside rikorwa n’Abajandarume b’u Bufaransa ubwabo. Hategekimana yarajuriye urukiko rurongera rumuhamya icyaha.
Urundi rubanza rwakurikiyeho, ni urwa Dr Sostène Munyemana. Avuga ko ari urubanza rwari rukomeye cyane ariko rurangira icyaha kimuhamye akatirwa imyaka 24 y’igifungo, arajurira nabwo icyaha kiramuhama akomereza mu rukiko rusesa imanza.
Hategerejwe ko uru rukiko rubifataho umwanzuro rukareba niba amategeko yarubahirijwe ariko ku rundi ruhande hategerejwe indishyi.
Akomeza avuga ati: “Urubanza rwa nyuma rwaburanishijwe ni urw’undi witwa Dr Eugène Rwamucyo na rwo rwari urubanza rukomeye, akatirwa imyaka 27 y’igifungo. Urubanza rw’ubujurire ruzatangira mu kwezi kwa Kamena 2026.”
Me Gisagara Richard yahamirije Imvaho Nshya ko yishimira uburyo imanza zo mu Bufaransa zisigaye zihuta kuko hari ubushake bwa politiki hakaba hari ikibazo gusa cy’urubanza rwa Agatha Kanziga na Aloys Ntiwiragabo rugenda gake kuko bashaka kurugira urwa politiki.
Agaragaza ko kugeza ubu izi manza zitwara amafaranga menshi n’izindi manza zigenda gahoro kuko nk’ubu ngo mu Bufaransa habarurwa imanza 30 zikiri mu bugenzacyaha.
Yabwiye Imvaho Nshya ko Abanyarwanda batuye mu Bufaransa bagira uruhare runini mu gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bashoboye kugira uruhare rwo gushyiraho itegeko rihana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iri tegeko rimaze gutorwa ryafashije ko nibura Umunya-Cameroun, Charles Onana, akurikiranwaho icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, urubanza ruzaburanishwa mu kwezi kwa Gashyantare 2026.
Ashimira Leta y’u Rwanda ikorta ibishoboka byose kugira ngo imanza z’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi zikurikiranwe. Ashima ko rukora ubuvugizi no gushyira igitutu ku bihugu kuri izo manza z’abakurikiranwaho Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amafoto & Video: Olivier Tuyisenge