Imyanzuro y’Umushyikirano wateranye ku nshuro ya 20
Politiki

Imyanzuro y’Umushyikirano wateranye ku nshuro ya 20

Imvaho Nshya

February 18, 2026

Umushyikirano wo ku nshuro ya 20 wateraniye i Kigali kuva ku wa 5 kugeza ku wa 6 Gashyantare 2026, uyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda, Paul Kagame.

Mu bitabiriye Umushyikirano, harimo abayobozi batandukanye n’abahagarariye abikorera, Abanyarwanda baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’imiryango mpuzamahanga, n’abandi bafatanyabikorwa n’itangazamakuru.

Mu ijambo ritangiza Umushyikirano, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yibukije akamaro ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro iwufatirwamo nk’inkingi mu iterambere ry’Igihugu cyacu mu guharanira kwigira.

Yagarutse kandi ku ruhare rw’abayobozi mu gufasha Abanyarwanda kunga ubumwe, kwigira no kwigirira icyizere. By’umwihariko, yasabye abayobozi kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire, bashyira iteka umuturage ku isonga kandi bagahora biteguye kubazwa ibyo bashinzwe.

Ibiganiro byatangiwe muri uyu Mushyikirano byibanze ku ngingo zikurikira:

I. Ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2);

II. Iterambere ry’ubukungu burambye;

III. U Rwanda mu ruhando mpuzamahanga;

IV. Imiyoborere myiza, uburezi n’umurimo.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri ibi biganiro, hafashwe imyanzuro ikurikira:

I. UBUKUNGU

1. Kunoza itegurwa n’ikurikirana ry’imishinga kugira ngo irangire ku gihe cyateganyijwe, igere ku ntego zayo kandi ababishinzwe bakabibazwa.

2. Gukomeza guteza imbere ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyongerera agaciro.

3. Gushimangira ingamba zo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, hongerwa ifumbire n’imbuto z’indobanure, serivisi zo kuhira no gutera intanga hifashishijwe ikoranabuhanga.

4. Gufasha by’umwihariko inganda, hagamijwe kongera umusaruro n’ubushobozi bwo guhatana ku isoko, kongera agaciro k’ibyo zikora no gukemura ikibazo cy’ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa.

5. Gukemura ibibazo bikigaragara muri za One Stop Centres binyuze mu kunoza no koroshya inzira n’amabwiriza no gukangurira abaturage kumenya neza ko izi serivisi zibaho.

6. Kwihutisha ibikorwa byo guhuza SACCO ku rwego rw’Uturere no ku rwego rw’Igihugu.

II. IMIBEREHO MYIZA

7. Kurushaho kunoza ingamba zo kuzamura ireme ry’uburezi kugira ngo buhuzwe n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, guteza imbere impano z’abanyeshuri no kunoza by’umwihariko imyigishirize y’indimi cyane cyane Icyongereza.

8. Guteza imbere ibikorwa by’imyidagaduro by’urubyiruko, impano zarwo no kurwongerera ubumenyingiro n’ubushobozi birufasha kubona imirimo no kwiteza imbere.

9. Gufasha urubyiruko kwidagadura, kuruhugura mu myuga itandukanye, guhanga no kuzamura impano zarwo.

III. IMIYOBORERE

10. Gukomeza kunoza itegurwa ry’imihigo hagamijwe gukemura ibibazo by’abaturage, gutanga serivisi nziza no kunoza umurimo.

11. Kunoza ingamba zo kwegera abaturage no kubafasha guhindura imyumvire kugira ngo barusheho kugira uruhare mu ikemurwa ry’ibibazo bikibangamiye imibereho myiza n’iterambere.

12. Gushyira imbaraga mu ngamba zo gukumira ikibazo cy’inda ziterwa abangavu, abana bata ishuri n’ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge.

Perezida Kagame ni we wayoboye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 20

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA