Iyo icyumweru kigana ku musozo haba ibirori bitandukanye bituma abantu barushaho kuruhuka mu mutwe bakarushaho kunoza umubano bafitanye n’inshuti cyangwa imiryango yabo.
Muri iyi nkuru Imvaho Nshya yegeranyije bimwe mu birori byakozwe n’ibyamamare bitandukanye.
Mu ijoro ryo ku wa 21 Gashyantare 2026, ni bwo abahanzi Yvan Muziki na Marina baherutse kwiyemeza kurushinga basangiye n’inshuti zabo mu mugoroba bise uwo kwinegura wabereye muri Hotel imwe muziherere i Nyarutarama.
Muri uwo musangiro wabaye nyuma yo kumwanbika impeta ku wa 14 Gashyantare, Yvan Muziki yavuze ko baciye muri byinshi kandi Marina yamubereye inshuti magara.
Yagize ati: “Uyu muntu yambereye imfura ambera inshuti nziza, sinzi ikintu nakubwira uretse kukubwira ko wambereye umugisha. Burya inshuti yawe ntabwo iguta ikurwanaho kugeza igihe yizereye ko igufite.”
Marina abishimangira avuga ko imyaka itandatu bakundanye bahuye na byinshi byashoboraga kubatandukanya.
Ati: “Reka mbabwize ukuri, njye byarandenze, ntabwo nigeze ntekereza ko uyu munsi wagera ndi kumwe n’inshuti zanjye n’inshuti ze turi kwishimira urukundo […] umugabo wanjye ndamukunda cyane yambereye inshuti nziza mu buryo ntabasha gusobanura, ibintu tutacanyemo mu myaka itandatu ndizera ko nta bihari kuko ikizami twaragitsinze.”
Aba bombi bavuze ko mu bihe bya vuba bazatangaza igihe cy’ubukwe bwabo.
Mu mpera z’icyumweru gishize nanone, ni bwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwiye amafoto agaragaza umunyarwenya akaba n’umwanditsi wa Filime Clapton Kibonge yambika impeta umugore we basanzwe babana ndetse bafitanye abana batatu.
Ubwo yari amaze kuyimwambika Clapton Kibonge yavuze ko mbere y’uko babana umugore we yabanje kumusaba ko yamwambika impeta (Proposal Ring) ariko ubushobozi bukamubera ibamba.
Ati: “Mbere y’uko tubana, umugore wanjye yansabye ko namwambika impeta (ibyo benshi bita gutera ivi), ariko nsanga amafaranga nari kubikoresha ari yo mfite imbere n’inyuma kandi nari ntaragura matola.
Icyo gihe namusabye ko yareka aho gukora ibyo birori nkagura ibyo tuzararaho ambera imfura arabyemera.”
Kibonge akoze ibi mu gihe we n’umugore we bari basanzwe babana nk’umugore n’umugabo byemewe n’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda bitegura no gukora ibindi birori birimo gusaba, gukwa no gusezerana imbere y’Imana biteganyijwe tariki 4 Mata 2026.
Mu gihe yitegura gutaramira mu rusengero rwitwa Doxa Church muri Poland, Umuramyi Josh Ishimwe yatunguwe n’inshuti ze bamufasha kwizihiza isabukuru y’amavuko.
Kuri ubu arimo kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 kuko yavutse mu mwaka wa 2000, akaba agiye kumara umwaka ashinze urugo.



