Imyitwarire y’Ingabo z’u Rwanda yavuye mu bihe bikomeye – Perezida Kagame
umutekano

Imyitwarire y’Ingabo z’u Rwanda yavuye mu bihe bikomeye – Perezida Kagame

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

April 7, 2026

Mu gihe amahanga yari yapimye ubuzima bw’Abanyarwanda bicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu nyungu zayo agasanga budashobora kurokorwa, Ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zo zayoboye urugamba rwo kuyihagarika.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko umuco n’imyitwarire biranga Ingabo z’u Rwanda z’uyu munsi byavuye muri ibyo bihe bikomeye, aho ziri mu za mbere zikorana ubunyamwuga n’ubwitange budasanzwe ku Isi.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame yavuze ko nta bihano cyangwa ibitutsi byatesha agaciro Ingabo z’u Rwanda. Yavuze ko Abanyarwanda bakuye isomo riremereye, ribabaje kandi ritazibagirana, ku kuba amahanga yarabatereranye kuko ubuzima bwabo butari bujyanye n’inyungu z’undi muntu.

Ati: “Ni yo mpamvu byabaye ngombwa ko Ingabo zari iza RPA ari zo ziyobora urugamba rwo guhagarika Jenoside, kandi zikayihagarika koko. Ikidutera agahinda kenshi, ni uko tutabashije kugera aho Jenoside yakorwaga hose hakiri kare. Yakomeje anenga bamwe mu bagifite ubushake buke bwo kwemera no kuvuga ukuri uko kuri, “ku mpamvu natwe tutumva.”

Yavuze ko kugeza n’uyu munsi amasomo yavuye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ayobora imyitwarire y’ingabo z’u Rwanda zikorera mu gihugu no hanze yacyo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, kandi zikaba zaragiye zubahwa hose kubera uburyo zisohoza neza izo nshingano.

Ati: “Mu by’ukuri, nta bihano cyangwa ibitutsi biturutse aho ariho hose, bishobora na rimwe gutesha agaciro icyubahiro n’ubunyangamugayo by’ingabo n’inzego z’umutekano z’u Rwanda; ziri mu nziza kandi z’indashyikirwa ushobora kubona aho ari ho hose. Ntegereje kuzabaza abandi bari mu nzego zo hejuru muri iyi Si, kugira ngo numve ishingiro ry’akarengane nk’aka.”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bazi neza ikiguzi cyo kwihanganira ubuhezanguni, ari na yo mpamvu ihame shingiro rigenderwaho mu by’umutekano ari ugushyira imbere kurengera ubuzima bw’abaturage bari mu kaga.

Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda bahisemo kubaka igihugu cyabo nta n’umwe uhejwe inyuma, bikajyana no kwiyemeza ko batazigera bemera ko Politiki ya Jenoside yagira aho ishinga imizi mu Rwanda.

Yakomeje agira ati: “Muri uru rugendo, Abanyarwanda twakomeje guhura n’abanenga ibiduturutseho, n’abashaka kugoreka amateka yacu inshuro nyinshi. Ariko imbaraga tuzahorana iteka, ni ugukoresha ubwenge bwacu kugira ngo tubone ukuri, no gukoresha amajwi yacu tukavuga, iyo tubona hari ikitagenda neza. Tugomba gusobanura neza ibyago tubona bigihari.”

Aha ni ho yahereye asobanura uburyo Ingabo za Leta yateguye ikanakora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahunganye n’abasivili benshi mu cyitwaga Zaïre ubu ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bongeye kwisuganya bakavamo umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’uyu munsi ukomeje kuyogoza umutekano w’Akarere no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye bw’ingabo z’u Rwanda n’abaturage byafashije guhashya Abacengezi mu myaka ya 1996-1999 ariko umutekano wakomeje kugira ibikorwa bitandukanye, kandi ingamba z’ubwirinzi zakomeje gukazwa kugira ngo ibyago byatezwa na FDLR bidakomeza guteza akaga ku Rwanda.

Ati: “Kuva icyo gihe, ingamba zacu z’ubwirinzi zidufasha kwirwanaho no kurinda Igihugu, duharanira ko ibitero nk’ibyo bitazongera na rimwe kugabwa ku Rwanda biturutse hakurya y’imipaka yacu. Iki ntabwo ari ikibazo u Rwanda rwagombye gukemura rwonyine. Kubikora gutyo ni uguha urwaho ababiri inyuma, mu gihe u Rwanda rwo ruhanirwa ko rwahagurukiye kwirengera no kurinda umutekano warwo.”

Perezida Kagame yavuze ko guharanira ubusugire bwa Afurika, bikwiriye no kujyana nuko inzego za Afurika zifata ibyemezo bikwiye kandi byihuse, igihe Abanyafurika bari mu kaga. Yongeyeho kandi ko abakora ibibi badakwiye kwihisha inyuma y’ihame ry’ubusugire bw’ibihugu, ngo barikoreshe mu guhunga inshingano ku byaha bakora, no kwima abaturage uburenganzira bwabo. Yahamije ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwira mu Karere nidafatirwa ingamba, ishobora kongera kugasubiza inyuma.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA