Imyumvire ku njyana ya Hip Hop yarahindutse-Umuraperi Bull Dogg
Imyidagaduro

Imyumvire ku njyana ya Hip Hop yarahindutse-Umuraperi Bull Dogg

KAYITARE JEAN PAUL

February 4, 2026

Ndayishimiye Malik Bertrand wamenyekanye ku zina rya Bull Dogg, ni umuraperi ukora injyana ya Hip-Hop y’umwihariko wa Old School. Atangaza ko imyumvire ku njyana ya Hip Hop yahindutse kandi ko n’abaririmba muri iyi njyana bakomeje kwiyongera.

Yabwiye Imvaho Nshya ko asanga umuziki by’umwihariko uwa Hip Hop urimo gutera imbere kandi ko icyerekezo cy’umuziki ari cyiza akurikije aho wavuye n’aho umuziki ugeze.

Bull Dogg ashimangira ko bigishwa ko igihe ari amafaranga mu nzego zose z’akazi, bityo kuba Abaraperi basigaye bakorera ku gihe, ari imwe mu ntambwe avuga ko Abaraperi bateye.

Ati: “Tuba tugomba gukoresha umwanya neza, noneho urubyiruko ruririmba mu njyana ya Hip-Hop, batangiye kumenya ko igihe kigomba gukoreshwa neza kugira ngo barebe ibyo bakora, kandi bigende neza.

Iyo ni gihamya cy’uko ibintu birimo kugenda bigana aheza, n’imyumvire yatangiye kugenda ihinduka. Ubwo bigomba guhera ku myitwarire […] nta mateka y’icyasha abariho, urwo ni urundi rugero rwerekana ko ibintu biri kugana aheza.”

Bull Dogg ni umwe mu bahanze bake mu Rwanda bafite izina rikomeye mu njyana ya Hip Hop, avuga ko kuba afasha abandi baraperi barimo kuzamuka kandi we abimazemo igihe, ngo ni uko aba azi ko hari icyo bafite kinini gituma ibyo bakora birushaho kuba binini, agashimangira ko uyu muziki wateye imbere.

Akomeza agira ati: “Impinduka namwe murazibona, iterambere ry’umuziki muraribona kandi n’iterambere rya Hip-Hop riragaragara muri rusange kuko iyo tuza kuba nta kintu dufite n’abanyamakuru ntacyo babakuramo.”

Abigarutseho mu gihe yitegura gutaramira abafana be mu gitaramo ‘Mic Tribe’ giteganyijwe ku wa 07 Gashyantare mu Mujyi wa Kigali, ahazwi nko kuri Mundi Center.

Mu bandi baraperi bazaba bari kumwe barimo; Logan Joe, Fifi Raya, B-Threy, Pro Zed, ndetse na Yosh-B Bahati wo mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Bull Dogg ni muntu ki?

Amazina nyakuri ni Ndayishimiye Malik Bertrand, azwi cyane kuBull Dogg yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2008 ubwo yasohoraga indirimbo “Umunsi w’Imperuka” igakundwa cyane bitewe no gukoresha amagambo bita ‘slang’ amenyerewe ku banyamerika.

Nyuma yasohoranye iyitwa “Imfubyi” yaririmbanye na The Ben irakundwa cyane ndetse irakinwa ku maradio atandukanye haba mu Mujyi wa Kigali ndetse na hanze yawo.

Amashuri makuru, Bulldogg yayatangiriye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu bijyanye n’Ubuvanganzo ariko ntiyaharangiza. Yaje gukomereza muri KIE.

Bull Dogg yagiye akundirwa ubutumwa aririmba mu bihangano bye bivuga ahanini ku buzima bw’ukuri urubyiruko ruhura nabwo.

Mu 2012, Bull Dogg yahimbye indirimbo irimo iyitwa “Bye Bye Nyakatsi” n’izindi zagiye zikundwa cyane ahanini bitewe n’uko zivuga kuri gahunda ya Leta yo kurwanya nyakatsi no ku buzima busanzwe bw’abanyagihugu.

Bull Dogg yagiye agaragaraho kuvuga amagambo yerekana uko abona ibintu n’uko atekereza ku biri kuba mu muziki nyarwanda, aho yakunze kunenga akarengane n’ubusumbane bubaho mu bahanzi.

Yaririmbanye n’abahanzi benshi bakunzwe mu Rwanda barimo Bruce Melody, Riderman n’abandi.

Bull Dogg (Hagati) avuga ko umuziki wa Hip Hop urimo gutera imbere

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA