Inama ikomeye ya EAC yiga ku bibazo bya RDC yateraniye mu Misiri
Amakuru

Inama ikomeye ya EAC yiga ku bibazo bya RDC yateraniye mu Misiri

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

November 8, 2022

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba yigaga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Iyi nama yabereye mu Misiri, iyoborwa na Perezida w’u Burundi ari na we Perezida w’Inama y’Abakuru b’Ibihugu muri EAC, Evariste Ndayishimiye.

Yanitabiriwe na Perezida wa Kenya William Ruto, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan na Minisitiri w’Intebe wa DRC, Jean-Michel Sama Lukonde.

Ni inama ibaye mu gihe Abakuru b’Ibihugu bya EAC bari mu bihumbi byitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’Ikirere (COP 27) izamara ibyumweru bibiri.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA