Indabo, imboga n’imbuto byinjije miliyari 104 Frw mu 2023/2024
Ubukungu

Indabo, imboga n’imbuto byinjije miliyari 104 Frw mu 2023/2024

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

January 7, 2025

Umusaruro w’ubuhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto woherejwe mu mahanga wiyongereye ku kigero cya 29.1% winjiriza u Rwanda miliyoni 75 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari 101 z’amafaranga y’u Rwanda, mu mwaka w’ingego y’imari wa 2023/2024.

Raporo nshya yatangajwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) igaragaza ko mu mwaka wabanje umusaruro w’indabo, imboga n’imbuto byinjirije u Rwanda miliyoni 58.16 z’amadolari y’Amerika.

Amadovize yinjijwe n’imboga mu mwaka wa 2023/2024 yiyongereye ku kigero cya 22% mu gihe ayinjijwe n’imbuto yiyongereye ku kigero cya 61%.

Muri rusange imboga zinjije miliyoni 42.3 z’amadolari y’Amerika bingana na 56% by’ayinjijwe yose zikaba zaranganaga na toni 62,000,   na ho imbuto zo zinjije miliyoni 30.6% z’amadolari y’Amerika bingana na 40.7% by’ayinjijwe na zo zikaba zaranganaga na toni 34.700.

Indabo zo zinjije miliyoni 2.1 z’amadolari y’Amerika bingana na 2.8% muri toni zirenga 412.

Bivugwa ko ubwiyongere bw’umusaruro n’ayinjijwe byatewe n’impamvu zinyuranye zirimo kuba umusaruro urushaho gukenerwa mu ruhando mpuzamahanga.

Raporo ikomeza igira iti: “Iri terambere rigaragaza impinduka mu gutunganya umusaruro no kuwubungabunga, uhereye ku gukoresha ikoranabuhanga mu kuhira, gukoresha inyongeramusaruro zujuje ubuziranenge, uburyo bwa kijyambere bw’ubuhinzi byose bikaba byarazamuye ubwiza bw’umusaruro ubereye koherezwa mu mahanga.”

Mu mwaka wa 2023-2024, imbaraga zashyizwe ku nzego z’ingenzi zirimo kongera umusaruro w’imboga n’imbuto, kuvugurura uburyo bwo guhangana n’ibyonnyi ndetse n’izindi ndwara kubaka ubunararibonye bw’abahinzi ndetse n’abafatanyabikorwa mu buhinzi.

Gusa ku rundi ruhande, urwego rw’ubuhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto, by’umwihariko kohereza mu mahanga by’umwihariko ku birebana n’umusaruro w’indabo, aho umusaruro wagabanyutse uvuye kuri miliyoni 4.5 z’amadolari y’Amerika.

Impinduka mu madovize yinjijwe n’indabo zivugwa ko zikomoka ku ntambara y’u Burisiya na Ukraine yahungabanyije uruhererekane rw’ubucuruzi ndetse n’imiterere y’isoko ry’indabo ry’u Buholandi.

MINAGRI itangaza ko mu kurushaho kongera umusaruro w’indabo zoherezwa mu mahanga, bizasaba ko habanza gukemurwa ikibazo kigaragara ku isoko ryazo ari na ko hakomeza kongerwa umusaruro no kuvugurura ubucuruzi bw’imboga n’imbuto.

Hagendewe ku ntego y’umwaka ushize, amadovize yinjijwe araruta ayari yahizwe ari yo miliyoni 51.5 z’amadolari y’Amerika, aho yazamutseho ku kigero cya 68%, bikaba bishimangira ko imiterere y’isoko yarushijeho kuba nziza zirenze izari zitezwe.

Raporo ikomeza ishimangira ko isoko rirushaho kwaguka ndetse n’ibiciro bikaba bigenda byiyongera hakaba hari icyizere ko hazagenda haboneka impinduka  zifatika mu iterambere ry’ubucuruzi.  

Ibyerekezo by’umusaruro w’indabo, imboga n’imbuto

Raporo yatangajwe yagaragaje konu Rwanda rukomeje kwagura ibyerekezo by’amasoko y’umusaruro w’indabo, imboga n’imbuto woherezwa mu mahanga.

Muri ibyo byerekezo biri mu bice binyuranye byo ku Isi, harimo ibihugu by’Afurika, u Burayi, Amerika, Asia na Australia.

Ahanini, imboga ziri hejuru ya 67% zoherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), 13% zikajya mu Bwongereza, 4 mu Bufaransa no mu bindi byerekezo.

Ku mbuto na ho inyinshi zijya muri RDC muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), no muri Vietnam.

Ku birebana n’indabo, u Rwanda rwohereje indabo mu Buholandi, mu Bwongereza no muri Korea ya Ruguru.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA