Itsinda ry’abaririmbyi rizwi nka ‘Indashyikirwa Iganze Gakondo’ bakoze indirimbo isingiza Intwari z’Igihugu bateguza Alubumu yabo ya mbere igeze ku kigero cya 60 %.
Ni indirimbo bise ‘Intaramana guhiga’ bavuga ko bifuzaga kuyitura uwo ari we wese wakoze cyangwa ukora ibikorwa by’ubutwari ndetse no gukangurira abazayumva kubigiraho.
Mu kiganiro cy’ihariye Imvaho Nshya yagiranye na Inkuba Samu, Umuvugizi w’iryo tsinda yavuze ko igitekerezo cyo kuyikora cyashibutse ku kuba u Rwanda ruri mu kwezi ko kuzirikana ubutwari n’ibikorwa byabwo.
Yagize ati: “Turi mu kwezi kwahariwe ubutwari, ni indirimbo twahimbiye umuntu wese ukora ibikorwa by’ubutwari hari n’aho twagarutse kuri Perezida Kagame by’umwihariko.”
Hari igitero twavuzemo Perezida Kagame abenshi iyo bamuvuga bamwita umugobokarugamba ariko twe twamwise ‘Inyamibwa y’Inkotanyi’ kuko iyo bavuze ngo ikintu ni inyamibwa biba bivuze ko kiza ku isonga.
Twagize tuti: “Rwema rw’ubukombe ntatinya urugamba, iyo yumvise impuruza asizana mu z’imbere nta gishyika ahindana inkubito nyambibwa y’inkotanyi ni rubabaza nkerero.”
Akomeza avuga ko uretse kugaruka ku bigwi by’abantu bakora ibikorwa by’ubutwari bayikoze bagira ngo ubutumwa bw’uyivugwamo hagire ababwigiraho.
Ati: “Twifuza ko ubutumwa bwayo bwafasha Abanyarwanda kumva icyo intwari isabwa n’ibiyiranga ndetse no kuyigiraho, buriya iyo twumva inkuru z’intwari nka Rwigema n‘abandi abariho n’abatakiriho, umuntu wese ufite ubwenge yumva yazigiraho.”
Agaruka ku mishinga bafite mu mwaka wa 2026, Inkuba Samu avuga ko bateganya gushyira hanze Alubumu yabo ya mbere igeze ku kigero cya 60 % itegurwa, aho kugeza ubu bamaze gushyira hanze indirimbo eshatu mu ziyigize.
Itsinda rya ‘Indashyikirwa Iganze Gakondo’ bazwi cyane mu ndirimbo zirimo ‘Gakondo Iganze’, Intaramanaguhiga n’izindi zirimo izo bakunda gusubiramo z’abandi bahanzi bo hambere, zakunzwe n’abatari bake, ziri mu njyana gakondo.