Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere (RwandAir) yatangije ingendo z’indege itwara imizigo mu Mujyi wa Harare muri Zimbabwe.
İyi Sosiyete yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Iki cyerekezo ni icya munani RwandAir yerekejeho amaso mu rugendo rwayo rwo kuba ikigo cya mbere gitwara imizigo mu Karere.
Ni nyuma ya Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) mu Mujyi wa Sharjah no muri Djibouti.
Biteganyijwe ko iki cyerekezo gishya kızafasha RwandAir kubyaza umusaruro amasoko mashya, ibizafasha abakenera izi serivisi kuzibona vuba ndetse mu buryo bunoze.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2023, ni bwo RwandAir yaguze indege yayo ya mbere itwara imizigo, yafashije cyane dore ko iyi sosiyete yari isanzwe ikoresha indege zisanzwe zitwara abagenzi mu bwikorezi bw’imizigo.
Boeing B737-8SF ifite ubushobozi bwo kwikorera nibura toni 23.904, ndetse ishobora gukora urugendo rw’ibilometero 2620 nta kibazo kandi mu buryo buhendutse ugereranyije n’izindi zitwara imizigo.
Ifite uburebure bwa metro 39,5 ndetse kuva ku ibaba rimwe ugera ku rindi harimo intera ya metero 35,8 naho mu buhagarike ireshya na metero 12,6.