Ubuyobozi bw’Ingabo za Polonye bwatangaje ko mu ijoro ryo ku wa 09 Nzeri 2025, bahanuye indege nto z’intambara zitagira abapilote (drones) z’u Burusiya zavogereye ikirere cy’icyo gihugu.
Ubwo buyobozi bwatangaje ko ikirere cyabo cyahungabanyijwe n’izo ndege zambukiranyaga mu Burasirazuba bwa Ukraine, kikaba ari cyo gitero cya mbere kibaye ku gihugu kiri mu Muryango wo Gutabarana w’u Burayi n’Amerika (NATO) kuva u Burusiya bwatangiza intambara muri Ukraine mu 2022.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko Minisitiri w’Intebe wa Polonye Donald Tusk, yahise atumiza inama y’igitaraganya avuga ko icyo gitero ari igikorwa cy’ubushotoranyi cyashyize mu kaga umutekano w’abaturage.
Yavuze kandi ko ari ubwa mbere indege z’intambara zihanuriwe hejuru y’ikirere cyabo kandi ari ukwiyenza gukomeye kwatangiwe n’u Burusiya nubwo nta muntu numwe wakomeretse cyangwa ngo ahasige ubuzima.
U Burusiya ntiburagira icyo butangaza kuri icyo gitero ariko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yavuze ko gukomeza intambara ari ikigeragezo ku Burayi no gushaka gukomeza kwagura imbibi z’intambara.
Zelensky yavuze ko ibyo bitero byambukiranyije ikirere cya Polonye byahungabanyije igihugu cye, bihitana umuntu umwe mu karere ka Zhytomyr, bikomeretsa abandi batatu mu mujyi wa Volochysk.
Yavuze ko Intara 15 zagabweho ibitero n’indege nto z’intambara 415 z’ubwoko butandukanye na misile zirenga 40 zo mu bwoko bwa cruise na ballistic.
Abadepite bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuze ko icyo gikorwa kigaragaza intambara, basaba ko hashyirwa imbaraga mu byemezo bikaze bifatirwa u Burusiya birimo n’ibihano biremereye.