Indirimbo Pretty Pretty yarebwe inshuro zirenga miliyoni eshatu itaramara umwaka
Imyidagaduro

Indirimbo Pretty Pretty yarebwe inshuro zirenga miliyoni eshatu itaramara umwaka

MUTETERAZINA SHIFAH

May 15, 2024

Indirimbo Pretty Pretty y’umuhanzi King Saha wo muri Uganda imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni eshatu mu gihe cy’amezi arindwi gusa.

Ni indirimbo yasubiwemo na King Saha afatanyije n’umuraperi Feffe Bussi, igashyirwa ku mbuga nkoranyambaga za Feffe Bussi tariki 13 Ukwakira 2023, aho kuva icyo gihe kugeza ubu imaze kurebwa na miliyoni 3.8 (3.8 Views).

Ubwo yabazwaga impamvu indirimbo isubiwemo yagiye ku mbuga ze, Feffe yavuze ko ari iye.

Ati: “Kugeza ubu Pretty Pretty Remix ni iyanjye bisesuye kuko King Saha yayimpayeho uburenganzira bwose, ubwo rero ni iyanjye kubera itajya  ku mbuga zanjye atari iyanjye.”

Ni indirimbo yanditswe na Bass Boi itunganywa na Nessim n’abandi benshi, kugeza igihe amashusho yayo abonekeye, ikaba indirimbo ya mbere irebwe n’abantu benshi ku rubuga rwa Feffe Busi ugereranyije n’izindi.

Biteganyijwe ko tariki 18 Gicurasi 2024, uyu muraperi azakora igitaramo cye cya mbere cyiswe Hip Hop kizabera ahitwa Jahazi Pier i Munyonyo mu Mujyi wa Kampala.

Ni igitaramo kigiye kuba nyuma y’igihe kirekire cyari kimaze gitegerejwe n’abakunzi ba Feffe, kubera ko mbere yagerageje kugitegura, ariko gihagarikwa n’icyorezo cya COVID -19.

Feffe Bussi amenyerewe mu dirimbo zitandukanye harimo Love yoo, Buzibu bwo, Iknow, Gulu n’izindi nyinshi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA