Indirimbo ‘Shimwa Yesu’ yagufasha muri iyi week end
Amakuru

Indirimbo ‘Shimwa Yesu’ yagufasha muri iyi week end

MUTETERAZINA SHIFAH

January 9, 2026

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Annie Mutoniwase yashyize hanze indirimbo nshya ‘Shimwa Yesu’ mu rwego rwo kurushaho kumvikanisha uburyo abiyambaje iryo zina bibaha amahoro yo mu mutima. Ni indirimbo ifasha buri wese kwinjira neza muri week end asabana n’Imana.

Mutoniwase uri mu bahanzi barimo kuzamura izina mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje ko indirimbo ‘Shimwa Yesu’ yayanditse biturutse ku rukundo rw’Imana n’Ubuhangange bwayo.

Ahamya ko izina rya Yesu ari ryiza cyane kandi ritanga amahoro n’ihumure ku bantu baryiyambaje. Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Imvaho Nshya, yavuze ko intego y’iyi ndirimbo ari ugufasha abantu kumva no gusobanukirwa agaciro k’izina rya Yesu.

Ati: “Izina rya Yesu ritanga amahoro, rigahumuriza imitima, rigakuraho agahinda gakabije n’ihungabana. Ikirenze byose, Yesu ni we nshuti y’ukuri abantu bose bafite.”

Yongeyeho ko ashaka ko abantu bamenya ko hari ubundi buryo bwiza bwo gushaka amahoro no gukira ibikomere byo mu mutima, aho kugira ngo bishore mu bisindisha n’ibiyobyabwenge bitewe n’agahinda baterwa n’ibihe bitoroshye bacamo mu buzima bwabo.

Ati: “Abantu bashobora kwirukira kuri Yesu bakabona amahoro nyakuri kandi arambye, aho kwiyangiza bashaka ihumure mu nzoga n’ibiyobyabwenge.”

Mutoniwase avuga ko icyerekezo cye mu muziki, atagamije kwamamara cyane cyangwa ngo akurikirwe n’ibihumbi by’abantu, bake bakurikira bakanumva ibihangano bye ngo ni ingenzi ku Mana.

Akomeza agira ati: “Nsenga Imana ngo imfashe muri uru rugendo, kandi nizeye ko n’iyo abankurikira baba ari bake, abo indirimbo zanjye zizageraho bazagira impinduka nziza mu buzima bwabo.”

Mutoniwase Annie avuga ko akataje mu gukora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo nk’inshingano ze kuko ari impano yahawe n’Imana ngo izarokore abazumva indirimbo ze.

Kugeza ubu, uyu muhanzi afite indirimbo zirimo I Need You Lord, Nashimwe, Mbiri Yose, na Shimwa Yesu. Zose zifite intego imwe yo kwamamaza ubutumwa bwiza no gukomeza kwizera.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA